Political news and analysis
Esther Uwiduhaye · August 12, 2026
Hamenwe inzoga zitujuje ubuziranenge zari mu makarito 61.595 n’amacupa 35.438
Mu Nama Nkuru y'Igihugu y'Abana yabaye ku nshuro ya 18 ku wa 6 Kanama 2026, abana barenga 500 baturutse hirya no hino mu Rwanda basabye ubuyobozi gukomeza kubarinda no guteza imbere uburenganzira bwabo. Bagaragaje ko ibiyobyabwenge, ihohotera, amakimbirane yo mu miryango noguta ashuri bikomeje kubangamira imikurire yabo. Abayobozi barimo Perezida w'Ihuriro ry'Abana, Kelia Isimbi, Umuyobozi Mukuru wa NCDA, Assumpta Ingabire, na Minisitiri Consolée Uwimana bashimangiye ko umwana agomba kurindwa, guhabwa uburere bwiza no guhabwa urubuga rwo gutanga ibitekerezo. Banasabye ababyeyi n'inzego zose gukomeza gufatanya mu kurera abana no kubategurira ejo hazaza heza.
EIB yahaye u Rwanda miliyoni 65 z’amayero azakoreshwa mu mushinga wo kurinda abaturage bo mu Karere k’Ibirunga imyuzure, inkangu n’isuri.
U Rwanda rwakiriye abandi bantu 177 basaba ubuhungiro baturutse muri Libya. Kuva mu 2019, iyi gahunda imaze kwakira abarenga 3,000 ku bufatanye na UNHCR na IOM.
Ibiganiro by’ubuhuza byari guhuza Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Iran, byagombaga kubera mu Busuwisi ku wa Gatanu tariki ya 19 Kamena 2026, byasubitswe ku munota wa nyuma. Ibyo biganiro byari bigamije gusuzuma ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano yo guhagarika imirwano hagati y’ibihugu byombi. Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Busuwisi ntiyatangaje impamvu nyamukuru yatumye ibyo biganiro bisubikwa. White House yari yatangaje ko Visi Perezida wa Amerika, JD Vance, n’itsinda yari ayoboye batagurutse i Washington berekeza i Geneva nk’uko byari biteganyijwe.
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko amakimbirane yari amaze igihe hagati ya Amerika na Iran ageze ku musozo ndetse ko impande zombi ziri hafi gusinyira amasezerano mu Burayi. Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ku wa 11 Kamena 2026, yavuze ko bumvikanye ku ngingo y’uko Iran itazigera itunga intwaro za kirimbuzi, ashimangira ko inyandiko z’amasezerano zigeze ku musozo kandi ko umuhango wo kuyasinya ushobora kuba vuba. Yavuze kandi ko yagiranye ibiganiro n’abayobozi bo mu bihugu byo mu Kigobe cy’Abarabu ndetse na Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, bose bakaba bishimiye aho ibintu bigeze.
Abayobozi munzego za leta bashyizwe munshingano abandi barazihindurirwa
Inteko Ishinga Amategeko, Imitwe yombi, yatangiye Igihembwe cya Gatatu gisanzwe cy'umwaka wa 2025/2026. Mu bikorwa izibandaho harimo gutora amategeko, kugenzura ibikorwa bya Guverinoma, gusura abaturage no kugezwaho ibikorwa bya Guverinoma na Minisitiri w'Intebe. By'umwihariko Sena izakomeza kugenzura iyubahirizwa ry'amahame remezo mu bikorwa byayo byose. Muri iki gihembwe kandi biteganyijwe ko hazatorwa itegeko rigena ingengo y’imari ya Leta y’umwaka wa 2026/2027.
ku wa 30 gicurasi i Rusororo mu ntare conference arena ,habereye igihango cy'urungano igikorwa cyahuje urubyiruko ruturutse mumpande zitandukanye z'igihugu hagamijwe kwibuka urubyiruko rwazize jenoside yakorewe abatutsi ndetse no kongera kurushishikariza kurinda amateka no kubaka ejo hazaza h'URWANDA .
Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan yageze i Kigali aho yitabiriye inama nyafurika igamije kuganira ku ikoreshwa ry’ingufu za Nikeleyeri mu guteza imbere amashanyarazi n’inganda muri Afurika.
Kabuga Félicien wari ukurikiranyweho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yapfiriye mu Buholandi aho yari afungiye kuva yafatirwa mu Bufaransa mu 2020. Urubanza rwe rwari rwarahagaritswe kubera ikibazo cy’uburwayi n’intege nke zo mu mutwe, bituma adashobora gukomeza kuburana. Yitabye Imana ategereje icyemezo cyo kurekurwa by’agateganyo no kwakirwa n’ikindi gihugu.
Mu mujyi wa Kigali, muri Kigali Convention Centre hari kubera inama mpuzamahanga ya Africa CEO Forum ihuje abakuru b’ibihugu, abayobozi b’ibigo bikomeye, abashoramari n’abafata ibyemezo baturutse mu bihugu birenga 70 byo muri Afurika no hanze yayo.
Perezida wa Paul Kagame yavuze ko Afurika ikwiye kwigira no kwanga gukomeza gukoreshwa n’amahanga ashaka inyungu zayo, cyane cyane mu bijyanye n’umutungo kamere
Kuri uyu wa Kabiri, Perezida Yoweri Museveni yarahiririye kuyobora Uganda muri manda ya 7 yikurikiranya kuva yagera ku butegetsi mu mwaka wa 1986, aho azayobora Uganda indi myaka 5. Uyu muhango witabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Abakuru b’Ibihugu n’abazagarariye Guverinoma.
Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora, RCS, rwatangaje ko Karasira Aimable Uzaramba yapfuye nyuma yo kunywa imiti myinshi yari asanzwe afata ivura uburwayi bwo mu mutwe.
Umuyobozi w’Akagari ni umuntu uhagarariye ubuyobozi bwa Leta ku rwego rw’akagari kandi akorera hafi y’abaturage. Ashyirwaho n’ubuyobozi kugira ngo akemure ibibazo by’abaturage, abagezeho serivisi zinyuranye, ayobore inama z’abaturage, akurikirane ibikorwa by’iterambere n’imibereho, kandi afatanye n’inzego z’umutekano mu gukemura amakimbirane. Inshingano ze zirimo gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro y’inzego z’akarere n’umurenge, kugenzura gahunda z’ubudehe, ubwisungane mu kwivuza, imibare y’abaturage, n’ibindi bikorwa by’amatsinda n’ibimina. Umuyobozi w’akagari asabwa kuba intangarugero, kwicisha bugufi, gukorera abaturage, no kubashakira ibisubizo birambye. Uyu muyobozi ni urufunguzo rw’iterambere rishingiye ku bumwe n’ubufatanye hagati y’abayobozi n’abaturage, kuko iterambere n’amahoro arambye biva mu mikoranire myiza hagati y’impande zombi.
Goverinoma yafunze icyuho cyari mw'itegeko rigenga abakozi ba leta cyatumaga harizimwe munzego za leta zirenga kuburyo busanzwe bwogena imishahara ninyungu kubakozi zigashyiraho imishahara ukozishakiye ibyo bigatuma habaho ubusumbane bukomeye mu mishahara mubakozi ba leta bakora akazi ka leta kari kurwego rumwe bitewe nuko bakoreraga inzego zitandukanye .
Donald Trump yongeye gusaba Iran kugirana ibiganiro n’United States bigamije guhagarika intambara, ayiburira ko kutabyemera bizayiviramo ingaruka zikomeye. Nubwo Amerika ivuga ko Iran ishaka amasezerano, Tehran yo irabihakana kandi yanenze umugambi w’amahoro wa Amerika.
Umurenge mu Rwanda uyoborwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa (Gitifu), ushyira mu bikorwa gahunda za Leta, ateza imbere imibereho y’abaturage kandi akurikirana ibikorwa byose by’umurenge. Gitifu agomba kuba intangarugero, akumva abaturage, akabegera kandi agafatanya nabo gukemura ibibazo. Umuyobozi mwiza w’umurenge ni ishingiro ry’iterambere, rikubakira ku bufatanye hagati y’abayobozi n’abaturage.
Join thousands of readers across Rwanda and the world