U Rwanda rwabonye inkunga ya miliyoni 65 z’amayero (€65 million), angana na miliyari 109.7 z’amafaranga y’u Rwanda, yatanzwe na Banki y’Ubucuruzi n’Iterambere y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EIB), mu rwego rwo kongera ubushobozi bwo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere no kurinda abaturage ibiza birimo imyuzure, inkangu n’isuri.

Aya mafaranga azakoreshwa mu mushinga wa Volcanoes Community Resilience Project (VCRP) uzibanda mu turere twa Burera, Gakenke, Musanze, Nyabihu, Ngororero, Rubavu, Rutsiro na Muhanga.

Uyu mushinga ugamije kubaka ibikorwa birinda imyuzure, gusana ahangijwe n’isuri, kubungabunga ibidukikije no guteza imbere imibereho irambye y’abaturage basaga miliyoni 2.3 batuye muri utu turere.

Imibare igaragaza ko hagati ya 2013 na 2023, utu turere twagize abantu 539 bahitanwe n’ibiza biterwa n’ikirere, amazu arenga 18,000 arangirika, imyaka myinshi yangirika ndetse n’ibikorwa remezo birimo imihanda bikangirika.

Uyu mushinga uzashyirwa mu bikorwa na Minisiteri y’Ibidukikije ku bufatanye n’inzego zirimo Rwanda Water Resources Board, Rwanda Meteorology Agency, REMA na RDB, mu rwego rwo kongera ubushobozi bw’u Rwanda mu guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere.