Umuhanzi Rema wo muri Nigeria, wamamaye mu ndirimbo "Calm Down", yaguze inzu y’akataraboneka mu mujyi wa Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.
Iyi nkuru yemejwe nasosiyete y’ubwubatsi ya Binghatti binyuze ku rukuta rwayo rwa Instagram, aho yagize iti: “Twishimiye kwakira umuhanzi akaba n’umwanditsi w’indirimbo Rema nk’umwe muri banyiri amazu bashya muri One by Binghatti."
Iyi nzu iherereye mu gace ka Business Bay muri Dubai, ibyo bikaba bituma iri ku ntera y’iminota 5 gusa ukoresheje imodoka uva kuri Burj Khalifa, inyubako ndende kurusha izindi ku Isi.
Mu gihe cyo gushyira umukono ku masezerano yo kugura iyi nzu, Rema yakiriwe n’Umuyobozi ushinzwe Ubucuruzi muri Binghatti, Abdullah Binghatti, ari hamwe n’abandi bayobozi bakuru banamutembereje mu mishinga yabo yubakwa.
Binghatti ni imwe mu masosiyete zikomeye mu rwego rw’ubwubatsi bw’amazu y’agaciro muri Dubai. Kugeza ubu ikaba ifite amazu angana n'ibihumbi 12 (12,000) yamaze kubakwa, ikaba izwi no gukora imishinga ikomeye nka Bugatti Residences by Binghatti hamwe na Mercedes-Benz Places by Binghatti.