Sign In Subscribe

Your trusted source for breaking news and in-depth analysis

⚡ Breaking
Language:
NEW

Abantu Bongeye Gusubira ku Kwezi Nyuma y’imyaka irenga 50

Featured Stories

Filter:
Sort by:
NAEB igiye gushora Miliyari 1.3 Frw mu kubungabunga umusaruro: Abahinzi n’aborozi bagiye guhumeka.
Economy

NAEB igiye gushora Miliyari 1.3 Frw mu kubungabunga umusaruro: Abahinzi n’aborozi bagiye guhumeka.

Mu rwego rwo kugabanya igihombo cyaterwaga no kwangirika kw’umusaruro mbere yo koherezwa ku masoko mpuzamahanga, National Agricultural Export Development Board (NAEB) yatangaje ko igiye gushora arenga miliyari 1.3 Frw mu kubaka no gusana ibyumba bikonjesha ndetse n’ibindi bikorwa remezo bifasha mu kubika no gutunganya umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi. Iyi gahunda iteze kuzamura ubwiza bw’ibyoherezwa hanze, kongera inyungu z’abahinzi no guteza imbere ubukungu bw’igihugu binyuze mu bucuruzi mpuzamahanga.

Esther Uwiduhaye·May 13, 2026
3 min
 IMPINDUKU IMIKORESHEREZE Y’IMIHANDA MU MUJYI WA KIGALI.
Economy

IMPINDUKU IMIKORESHEREZE Y’IMIHANDA MU MUJYI WA KIGALI.

Kuri uyu wa Gatanu taliki 24/04/2026. Mu mujyi wa kigali imihanda ya bisi yatangiye kubahirizwa mu mihanda imwe n'imwe Imihanda yatangirijwemo igisate cy'umuhanda cyagenewe bisi ni iya; City Centre Roundabout - Peyaje - mu Kanogo - Rwandex - Sonatube - Mu Giporoso - ku Cyamitsingi.

Esther Uwiduhaye·April 29, 2026
3 min
i Ndora ntibazongera gutegereza igihe cy'imvura: Abahinzi ba Ndora bungutse uburyo bwo kuhira
Economy

i Ndora ntibazongera gutegereza igihe cy'imvura: Abahinzi ba Ndora bungutse uburyo bwo kuhira

Umushinga wo kuhira imyaka hifashishijwe imirasire y’izuba watashywe i Ndora uzafasha abahinzi kuhira hegitari 12 bakoresheje amazi abikwa muri damsheet ifite ubushobozi bwa 2,500m³, bityo bongere umusaruro kandi bahinge ibihe byose by’umwaka.

Nshizirungu Christian·April 3, 2026
2 min
Inoti zishaje zahawe amezi 12 yo kuzihindura mbere yo guta agaciro
Economy

Inoti zishaje zahawe amezi 12 yo kuzihindura mbere yo guta agaciro

Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) yatangaje ko inoti zimwe (500, 1000, 2000 na 5000 Frw zasohotse mu myaka itandukanye) zizata agaciro tariki ya 1 Werurwe 2027, bityo abaturage bagasabwa kuzihinduza mbere y’iyo tariki.

Nshizirungu Christian·March 25, 2026
1 min
U Rwanda n’imipaka yarwo uko rufungura amarembo y’ubucuruzi n’imibanire n’ibihugu bituranye
Economy

U Rwanda n’imipaka yarwo uko rufungura amarembo y’ubucuruzi n’imibanire n’ibihugu bituranye

U Rwanda ni igihugu cyo muri Afurika y’Iburasirazuba gihana imbibi na Uganda, Tanzania, u Burundi na RDC. Rufite imipaka mpuzamahanga igera kuri 19, igizwe n’iminini n’imito ikoreshwa mu bucuruzi, ubukerarugendo n’ingendo z’abaturage. Imipaka ikomeye irimo Rusumo, Gatuna, Cyanika, Petite na Grande Barrière, igira uruhare runini mu bukungu n’imibanire n’ibihugu bituranye. Kuba u Rwanda ruri hagati mu karere bituma imipaka yarwo iba ingenzi mu guhuza ibihugu no guteza imbere iterambere rirambye.

isingizwe benitha·March 19, 2026
3 min
Home Point yafunguye ishami rishya i Kicukiro, rikazegereza serivisi nziza abakiliya
Economy

Home Point yafunguye ishami rishya i Kicukiro, rikazegereza serivisi nziza abakiliya

Home Point yafunguye ishami rishya mu Karere ka Kicukiro, igamije kwegera abakiliya no gutanga serivisi zinoze. Umuyobozi Mukuru Manoj Skariah yavuze ko ari intambwe mu gushyira mu bikorwa icyerekezo cyo gutanga ibikoresho byujuje ubuziranenge byoroshye kuboneka. Abaturage bashimye iri shami nk’igisubizo cyongera serivisi hafi yabo, rigaragaza ko Home Point ikomeje gushora imari ku isoko ry’u Rwanda.

Niyikora Leah·November 10, 2025
1 min
I Nkumba hasorejwe amahugurwa y’abazahugura abandi kwimakaza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye
Economy

I Nkumba hasorejwe amahugurwa y’abazahugura abandi kwimakaza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye

MIGEPROF ku bufatanye na MINUBUMWE yasoje amahugurwa ya ToT yabereye i Nkumba muri NUDC, yamaze icyumweru, agamije kwimakaza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye.

Niyikora Leah·October 30, 2025
1 min
Banki y’Isi yatakarije icyizere u Buhinde
Economy

Banki y’Isi yatakarije icyizere u Buhinde

Banki y’Isi yagabanyije icyizere ku izamuka ry’ubukungu bw’u Buhinde muri 2025–2026 ivana ku 6.7% igera kuri 6.3%, bitewe n’igabanuka ry’ubucuruzi n’ishoramari mpuzamahanga. Ibi bijyana n’izamuka rito ry’ubukungu bw’Isi.

Niyikora Leah·October 6, 2025
1 min
Zahabu ni iki kandi kuki yateje intambara ku isi?
Economy

Zahabu ni iki kandi kuki yateje intambara ku isi?

Zahabu ni ibuye ry’agaciro kadasanzwe rifite ibara ry’umuhondo, ryoroshye gutunganya kandi rifite agaciro gakomeye kuva kera. Ikunze kuboneka mu butaka, aho abashakashatsi bayicukura bagakoresha ibikoresho byihariye, bakayitunganya ikavamo amasaro, impeta n’ibindi bikoresho byambarwa cyangwa ikoreshwa mu ikoranabuhanga. Zahabu ifite uruhare mu bukungu bw’ibihugu, ikaba ikimenyetso cy’ubukire, ariko ishobora no guteza amakimbirane kubera ko abantu benshi bayishaka. Iyo ikoreshweje neza, ifasha guteza imbere ubukungu n’iterambere, ariko iyo idakoreshejwe neza ishobora guteza umubabaro.

isingizwe benitha·September 30, 2025
2 min
Kigali hasojwe amahugurwa mu by’imari ku bakora ubucuruzi buciriritse
Economy

Kigali hasojwe amahugurwa mu by’imari ku bakora ubucuruzi buciriritse

Mu gihe cy’amezi abiri, abitabiriye bahawe amahugurwa ku bijyanye no gucunga imari neza, kongera ubumenyi-ngiro mu mikorere, ndetse no bahuzwa na za banki n’ibigo by’imari kugira ngo babone igishoro kibafasha kwagura ibikorwa byabo.

Niyikora Leah·September 13, 2025
2 min
Ingengo y’imari y’akarere ka Kirehe izakoreshwa mu mwaka wa 2025-2026 yamaze kwemezwa
Economy

Ingengo y’imari y’akarere ka Kirehe izakoreshwa mu mwaka wa 2025-2026 yamaze kwemezwa

Ku wa 28 Kamena 2025, Inama Njyanama y’Akarere ka Kirehe iyobowe na Prof. Kabera Callixte yateranye isuzuma imikoreshereze y’ingengo y’imari ya 2024–2025 n’itangwa ry’amasoko. Yemeje ibiciro bishya by’imisoro n’amahoro bya 2025–2026, inatora ingengo y’imari ya 34,264,307,711 Frw. Perezida yashyikirije Umuyobozi Nshingwabikorwa amabwiriza yo kuyishyira mu bikorwa neza.

Niyikora Leah·August 28, 2025
1 min
Imirimo yo kubaka umuhanda Karama-Gatoki-Rwanza irarimbanyije
Economy

Imirimo yo kubaka umuhanda Karama-Gatoki-Rwanza irarimbanyije

Imirimo yo kubaka umuhanda Karama–Gatoki–Rwanza mu murenge wa Save, Gisagara, irarimbanyije, igice cya mbere kigeze ku rwego rwo gushyirwamo kaburimbo iciriritse.

Niyikora Leah·August 28, 2025
1 min
Loni mu rugamba rwo gushyigikira iterambere ry’u Rwanda
Economy

Loni mu rugamba rwo gushyigikira iterambere ry’u Rwanda

Umuryango w’abibumbye watangaje ko uzaha u Rwanda miliyari 1.04$ mu myaka itanu, binyuze muri gahunda ya UNSDCF yashyizweho umukono ku wa 20 Gicurasi 2025.

Niyikora Leah·August 26, 2025
2 min
Umuhanda wa Pindura–Bweyeye (Km 32) wavuguruwe neza 100%
Economy

Umuhanda wa Pindura–Bweyeye (Km 32) wavuguruwe neza 100%

RTDA yatangaje ko umushinga wo kuvugurura umuhanda wa Pindura–Bweyeye wa kilometero 32 washyizwemo kaburimbo warangiye ku kigero cya 100%. Uyu muhanda worohereje ingendo n’ubuhahirane, utezimbere ubucuruzi n’imibereho y’abaturage. Unyura mu ishyamba rya Nyungwe ugera ku mupaka w’u Burundi, bikazafasha guteza imbere ubukerarugendo no gukurura ishoramari mu gace wubatswemo.

Niyikora Leah·August 7, 2025
1 min
Ikoranabuhanga Inkingi y’Iterambere Rirambye
Economy

Ikoranabuhanga Inkingi y’Iterambere Rirambye

Mu myaka ya mbere, serivisi z'ubuvuzi n'uburezi byasabaga urugendo rurerure n'amikoro menshi. Ikoranabuhanga ryaroroshye kuri ubu hifashishwa telefoni mu kuvuza abarwayi ,Electronic Medical Records (EMR) ifasha abaganga gukoresha amakuru vuba, bigabanya amakosa .

Niyikora Leah·July 29, 2025
3 min
Perezida Kagame na Masai Ujiri baganiriye ku kamaro k’imikino mu guteza imbere urubyiruko
Economy

Perezida Kagame na Masai Ujiri baganiriye ku kamaro k’imikino mu guteza imbere urubyiruko

Perezida Kagame na Masai Ujiri bafunguye ku mugaragaro Zaria Court i Kigali, inyubako ya siporo ifite agaciro ka $25M, igamije guteza imbere urubyiruko, impano n’uburezi. Iyi nyubako izakira amarushanwa, amahugurwa n’ibikorwa by’iterambere.

Niyikora Leah·July 28, 2025
2 min
Hasinywe amasezerano y’imyaka 15 mu ishoramari rya miliyoni $190 i Musanze
Economy

Hasinywe amasezerano y’imyaka 15 mu ishoramari rya miliyoni $190 i Musanze

Guverinoma y’u Rwanda binyuze muri RDB na RMB yasinyanye amasezerano y’imyaka 15 na CIMERWA Plc yo kubaka uruganda rukora clinker i Musanze, rukazatwara $190M.

Niyikora Leah·July 17, 2025
1 min
Dore impamvu kugenzura neza imisoro ari ingenzi mu iterambere ry’igihugu
Economy

Dore impamvu kugenzura neza imisoro ari ingenzi mu iterambere ry’igihugu

Imisoro ni yo soko nyamukuru y’amafaranga ya leta yo gutanga serivisi nka mashuri, amavuriro n’imihanda. Iyo icunzwe neza, ikoreshwa neza, kandi yoroshye kwishyurwa, abaturage n’abacuruzi bayubahiriza, bigateza imbere ubukungu.

Niyikora Leah·July 15, 2025
2 min
Ibintu biburira umukozi ko igihe kigeze ngo atangire gushaka akandi kazi
Economy

Ibintu biburira umukozi ko igihe kigeze ngo atangire gushaka akandi kazi

Abakozi batangira kugira impungenge iyo habuze itumanaho rinoze, icyerekezo n’ubuyobozi bwiza. Kumva impinduka z’ikigo binyuze mu itangazamakuru, kubura intego zisobanutse, kudahabwa ibitekerezo ku mikorere, ubuyobozi bubi n’imico mibi mu kazi ni ibimenyetso by’ahantu hatagufasha gukura. Ibi bikwiye gufatwa nk’impuruza yo gutekereza ku mahirwe mashya y’umwuga.

Niyikora Leah·July 15, 2025
2 min
Inyange Industries Ltd uruganda rutunganya ibinyobwa ruri ku isonga mu guteza imbere ubukungu bw’u Rwanda
Economy

Inyange Industries Ltd uruganda rutunganya ibinyobwa ruri ku isonga mu guteza imbere ubukungu bw’u Rwanda

Inyange Industries Ltd ni uruganda nyarwanda rwatangijwe mu 1997 rutunganya ibiribwa n’ibinyobwa byujuje ubuziranenge. Rufasha abahinzi n’aborozi kubona isoko, rutanga akazi, rugabanya ibitumizwa mu mahanga kandi rwinjiza amadovize. Ibicuruzwa byarwo bikoreshwa mu gihugu no mu karere, rukanubahiriza iterambere rirambye, bikarugira inkingi y’iterambere ry’inganda n’ubukungu bw’u Rwanda.

Niyikora Leah·July 10, 2025
3 min
1 2