MU RWANDA ITEGEKO RYEMERERA BIMWE MUBIGO BYA LETA KUGENA IMISHARA UKOBISHATSE RYASUBIWEMO.

Goverinoma yafunze icyuho cyari mw'itegeko rigenga abakozi ba leta cyatumaga harizimwe munzego za leta zirenga kuburyo busanzwe bwogena imishahara ninyungu kubakozi zigashyiraho imishahara ukozishakiye ibyo bigatuma habaho ubusumbane bukomeye mu mishahara mubakozi ba leta bakora akazi ka leta kari kurwego rumwe bitewe nuko bakoreraga inzego zitandukanye .

Muruku kwezi kwa kane nibwo habaye ivugurura mw'itegeko rya 2020 rishyiraho statistics rusange igenga abakozi ba leta bigaragarako hari impinduka nkeya yakoze muriryo tegeko ariko zifite ingaruka zikomeye.

Iryovugurura ryakozwe cyane ryibanze kucyitwa sitati yihariye special status ubwo bukabaruburyo bwari bwarashyizweho bugamije guha inzego zimwe nazimwe za leta ubwisanzure mu micungire y’imirimo yazo gusa uko imyaka yagiye ihita ubwo bwisanzure bwatangiye kurenga .


urugero ubusanzwe ibigo cyangwa inzego Zikora inshingano zisaba ubuhanga bwihariye nk'izikora imirimo ya tekinike cyangwa igenzenzura zashoboraga gusaba sitati yihariye ibyo byazifashaga guhindura uburyo bwimikorere ya system yikigo runaka harimo uburyo bwogushaka abakozi kubazamura muntera imyitwarire nibindi birimo amahugurwa ubutumwa bwakazi n’ikiruhuko cy’izabukuru mubyukuri igitekerezo cyarikijyanye niyogahunda cyari cyoroshye kandi cyumvikana kuko imirimo yose ya leta atarimwe kandi hari mirimo isaba uburyo bwihariye bwokuyicunga .



Nimururwo rwego harinzego nyinshi Zikora mubwisanzure bujyana niyo sitati yihariye harimo nkikigo cy’urwanda gishinzwe imisoro namahoro ,urwego rw’igihugu rw’iterambere ,urwego rw’igihugu rw’itangaza makuru ,urwubwiteganyirize ndetse nizindi nzego.


Gusa itegeko ryo mu 2020 ryari ryarasize icyuho ibyo bigatuma hari abayobozi bamwe nabamwe bibigo barikoresha ukobishakiye bagenera umukozi inyongera kumushahara bitewe nibyo bamushakaho . gusa iritegeko rivuguruye riteganyako umukoresha afite uburenganzira bwaribusanzwe nko kuzamura umukozi muntera nibindi ariko ibyimishahara byokuwe kurwo rwego.


Ibibizafasha mumicungire myiza yabakozi ba leta ndetse Nimali zomwibyobigo,uburinganire mubakozi bakora kurwego rumwe ndetse nibindi byinshi.