Kabuga Félicien yapfiriye i La Haye Mubuholndi atarangije kuburana kubyaha yari akurikiranweho bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Kabuga Félicien wari ukurikiranyweho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yapfiriye mu Buholandi aho yari afungiye kuva yafatirwa mu Bufaransa mu 2020. Urubanza rwe rwari rwarahagaritswe kubera ikibazo cy’uburwayi n’intege nke zo mu mutwe, bituma adashobora gukomeza kuburana. Yitabye Imana ategereje icyemezo cyo kurekurwa by’agateganyo no kwakirwa n’ikindi gihugu.
Kabuga Félicien wafatwaga nk’umwe mu baterankunga bakomeye ba Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yapfiriye mu bitaro byo i La Haye mu Buholandi aho yari arwariye.
Kabuga yari amaze imyaka itatu afungiye mu kigo cy’Umuryango w’Abibumbye, nyuma yo gufatirwa mu Bufaransa mu 2020, asoza imyaka 26 yari amaze yihishahisha ubutabera.
Yari akurikiranweho ibyaha birimo gutera inkunga Jenoside no gushishikariza abantu kuyikora. Icyakora, urubanza rwe rwaje guhagarikwa muri Nzeri 2023 nyuma y’aho abaganga bagaragaje ko ubuzima bwe bwo mu mutwe n’umubiri butamwemerera gukomeza kuburana.
Mu gihe yitabaga Imana, Kabuga yari ategereje kurekurwa by’agateganyo no koherezwa mu gihugu cyari kwemera kumwakira.