Kigali yakiriye inama ikomeye ya Africa CEO Forum ihuje abayobozi n’abashoramari baturutse hirya no hino muri Afurika
Mu mujyi wa Kigali, muri Kigali Convention Centre hari kubera inama mpuzamahanga ya Africa CEO Forum ihuje abakuru b’ibihugu, abayobozi b’ibigo bikomeye, abashoramari n’abafata ibyemezo baturutse mu bihugu birenga 70 byo muri Afurika no hanze yayo.
Iyi nama iri kuba kuva tariki ya 14 kugeza ku ya 15 Gicurasi 2026, yibanze ku guteza imbere ubukungu bwa Afurika binyuze mu bufatanye, ishoramari no kongera ubushobozi bw’inganda z’Afurika.
Mu bayitabiriye harimo Perezida wa Paul Kagame, Bola Ahmed Tinubu, Mamadi Doumbouya n’abandi bayobozi bakomeye ku mugabane wa Afurika.
Abitabiriye iyi nama bari kuganira ku buryo Afurika yakwigira mu bukungu, guteza imbere ubucuruzi hagati y’ibihugu byayo no gukurura ishoramari rirambye.
Africa CEO Forum ifatwa nka imwe mu nama zikomeye ku rwego rw’ubucuruzi muri Afurika, aho iba igamije guhuza abayobozi n’abikorera hagamijwe guteza imbere iterambere ry’umugabane.