Kuri uyu wa Gatatu, ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwamennye inzoga zitujuje ubuziranenge zari zibitse mu makarito 61.595.
Ubuyobozi kandi bwamenye izindi nzoga zitujuje ubuziranenge zari mu macupa 35.438, zari zarafashwe mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali.
Iki gikorwa cyakozwe mu rwego rwo kurinda ubuzima bw’abaturage no gukumira ikwirakwizwa ry’ibinyobwa bitemewe cyangwa bitujuje ibisabwa n’amategeko n’amabwiriza agenga ubuziranenge bw’ibicuruzwa.
Abaturage barasabwa gukomeza gutanga amakuru ku nzoga cyangwa ibindi bicuruzwa bakeka ko bitujuje ubuziranenge, kugira ngo inzego zibishinzwe zibikurikirane.