Prezida Emmanuel Macron w’ubufaransa yanenze
Leta zunze ubumwe za Amerika gushyira u Rwanda mu kato.
Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron yanenze umurongo Leta Zunze Ubumwe za Amerika yafashe wo gufatira u Rwanda ibihano kubera ibirego bishingiye ku ntambara iri mu Burasirazuba bwa Congo.
Yavuze ko buri wese ashatse gukora nk’uko Amerika yakoze, maze agashaka gushyira u Rwanda mu kato, icyo gihe ntabwo u Rwanda narwo rwaborohereza, ntirwafatanya nabo mu nzira yo gushakira Congo amahoro batekereza kugeraho.
Macron yasubizaga abanyamakuru nyuma y’inama ya Africa Forward yahuje Ubufaransa na Afurika i Nairobi muri Kenya.
Abanyamakuru bamwibukije ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zafatiye ibihano ingabo z’u Rwanda, na bamwe mu bayobozi bazo, nuko baramubaza bati Kuki u Bufaransa n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi nabwo budafatira u Rwanda ibihano?
Macron yagize ati "Twebwe, dushyigikiye umurongo ugamije gukomeza ibiganiro n’impande zose bireba, hashingiwe ku mahame yoroshye."
Yongeyeho ati "Icya mbere, kubaha ubusugire n’ubwigenge bwa RDC, bityo hakabaho gukura ingabo zose ku butaka bwa Congo. Kandi si iz’u Rwanda gusa ziri ku butaka bwa Congo. Icya kabiri, gusubukura ibiganiro bya politiki muri RDC hamwe na M23."
Icya gatatu, Macron yavuze gikenewe, ni ukongera guha RDC ububasha bwo kugenzura uburasirazuba bw’igihugu, harimo n’umurimo ugomba gukorwa wo gusenya umutwe w’iterabwoba wa FDLR.
Harimo ndetse no guhuriza hamwe imbaraga mu kurwanya imitwe y’iterabwoba ibangamiye RDC n’ibihugu byose byo mu karere.
Macron yagize ati "Muri urwo rwego rero, muri iki gihe nemera cyane ko hakwiye gusubukurwa ibiganiro bifatika, ibyo nkaba mbishishikariza ba Perezida bombi(Tshisekedi na Perezida Kagame), no kongera guhuza ubuhuza bwose ku meza y’ibiganiro kugira ngo habeho umushinga uhuriweho ushingiye kuri ayo mahame ane."
prezida paul Kagame yahuriye na mugenzi we Tshisekedi i Nairobi mu nama na prezida Emanuel macron w'ubufuranca .
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yitabiriye inama ya Africa Forward, ndetse na Tshisekedi yagiye mu irahira rya Perezida Yoweli Museveni, ariko agenda ritarangiye, yihuta ajya muri iyi nama i Nairobi.
Abanyamakuru rero babajije Macron uko abayobozi bombi bahuye, aho babajije bati "Bari bari i Nairobi? Mwarababonye?"
Aha Macron yashubije ati "Nababonye buri wese ukwe." Nuko umunyamakuru ati "Bahuye?", Macron agira ati "Oya, kuko nk’uko mwabibonye, bombi bari bahari ariko batari mu masaha amwe, kandi ibyo bigaragaza ubushyamirane buri hagati yabo. Ntitugomba kuba injiji."
Yongeyeho ati "Nahuye na bo inshuro nyinshi, kandi ntekereza ko uyu munsi ibyo tugomba gukora twese hamwe ari uko abafite uruhare kuri iki kibazo bose bakora bahuje. Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe uri kubikurikirana. Ntekereza ko ari wo ugomba kuyobora uwo murimo wose. Icy’ingenzi kuri njye ni ugushyigikira uwo muryango."
Macron yavuze ko iki kibazo cya Congo ari kimwe mu bibazo aza kuganiragho n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe n’Umuryango w’Abibumbye uyu munsi, kuko atekereza ko byarushaho kuba byiza bashubije buri wese ku meza y’ibiganiro.
Ese buriya Amerika ntiyabaye kidobya?
Abanyamakuru bo, bashatse kwereka Macron ko kwinjira muri iki kibazo kwa Amerika byashubije inyuma intambwe yagombaga guterwa, ariko we abasubiza ko mu by’ukuri Amerika ishaka amahoro.
Yagize ati "Kuba Amerika yinjira muri iki kibazo ni byiza cyane. Ariko ntekereza ko tugomba gusubira ku mahame y’ibanze: kugabanya ubushyamirane no kongera guhuza abayobozi ku meza y’ibiganiro hamwe n’abahuza bose. Uko byagenda kose, ntekereza ko niba buri wese yihutiye gushyira u Rwanda mu kato kubera ko Abanyamerika babikoze, amahirwe yo gutuma u Rwanda rugira politiki y’ubufatanye yaba make cyane."
U Burundi, Uganda na bo binjire mu biganiro
Perezida Macron, yashimangiye ko yemera cyane akamaro k’ibiganiro hagati y’abayobozi bombi bakuru. Kandi ngo ibyo biganiro bikwiye no guhuza Uganda, u Burundi n’ibihugu byo mu karere, ndetse bikagaragaza ukuri kw’ingabo ziri mu kibazo n’ukuri ku nyungu z’ubukungu zisahurwa mu Burasirazuba bwa RDC.
Yagize ati "Ariko ntekereza ko muri icyo gihe hakwiye ibiganiro byubaka kandi byubahiriza buri ruhande, hagati ya Perezida Paul Kagame na Perezida Félix Tshisekedi, kugira ngo uwo murimo ukomeze kandi ubuhuza bwose busubizwe ku meza y’ibiganiro."