Ku wa 30 Gicurasi, i Rusororo mu nyubako ya Intare Conference Arena, habereye igikorwa cy’i Igihango cy’urungano, umunsi wihariye wahariwe kwibuka urubyiruko rwazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Iki gikorwa cyitabiriwe n’urubyiruko rwaturutse mu bice bitandukanye by’igihugu, ruhurizwa hamwe hagamijwe kongera kwibutswa amateka yaranze u Rwanda, no gusobanukirwa neza uruhare rwabo mu kubaka ejo hazaza heza h’igihugu.

Abitabiriye baganirijwe ku gaciro ko kwibuka, guharanira ukuri, no gukomeza kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge. Bashishikarijwe kuba imbaraga z’impinduka nziza, birinda amacakubiri ayo ari yo yose, no gukomeza umurage w’amahoro n’iterambere.
Iki gikorwa ni kimwe mu bigamije gukomeza kubaka urubyiruko rufite indangagaciro, rufite ubumenyi ku mateka y’igihugu, kandi rwiyemeje kuba umusingi w’ejo hazaza h’u Rwanda. nyakubahwa madame jeannette kagame yageneye ubutumwa urubyiruko bugira buti <<“Mwebwe urubyiruko n’abato b’uyu munsi, mufite umukoro ukomeye wo kurinda, no kubungabunga amahoro n’umutekano dufite, kandi bikajyana n’imibereho myiza mu nzego zose z’iterambere. Mufite byinshi byo guheraho, mukubaka amateka azagena imibereho y’u Rwanda n’abanyarwanda, itajegajega.”>>