Icyakora, Iran yahise yamagana ayo magambo, ivuga ko nta masezerano ya nyuma aragerwaho. Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Iran, Esmail Baghaei, yavuze ko ibyatangajwe na Trump bishingiye ku magambo gusa kuko ibiganiro bikiri gukomeza kandi nta mwanzuro wa nyuma urafatwa. Yongeyeho ko Iran yakomeje kugaragaza imirongo itagomba kurengwa mu biganiro, anenga ibikorwa bya Amerika ivuga ko rimwe na rimwe bibangamira inzira ya dipolomasi iri gukurikizwa n’abahuza barimo Qatar na Pakistan.Nubwo Trump agaragaza icyizere ko amasezerano azagerwaho vuba, haracyari impaka ku ngingo zikomeye zirimo gahunda ya Iran y’intwaro za kirimbuzi, umutekano w’Inzira ya Hormuz, ibikorwa bya Israel muri Liban ndetse n’ikorwa ry’ingabo za Amerika mu Burasirazuba bwo Hagati. Mu minsi ishize impande zombi zongeye kugaragaraho ubushyamirane n’imirwano, ibintu bituma benshi bibaza niba koko amahoro arambye ashobora kugerwaho cyangwa niba amakimbirane ashobora kongera gufata indi ntera.