Butera Knowless n’umugabo we Ishimwe Clement bizihije imyaka 15 bamaze bari kumwe mu rugendo rw’urukundo, muri yo hakaba harimo imyaka 10 bamaze bubatse urugo.

Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, Knowless yanditse ati: “15 years together, 10 years married”, agaragaza ibyishimo byo kuba amaze igihe kingana gutyo ari kumwe n’uwo bashakanye.

Ubu butumwa bwakurikiwe n’ibitekerezo byinshi by’abakunzi babo, inshuti n’abafana babo babifurije gukomeza kurambana, kugira urugo rwuzuye ibyishimo no gukomeza gukundana nk’uko babigenje mu myaka ishize.

Abakunzi b’aba bombi bakomeje kubashimira urugendo rwabo, babifuriza indi myaka myinshi y’urukundo, amahoro n’umunezero mu muryango wabo.