Perezida Samia Suluhu Hassan yitabiriye inama mpuzamahanga i Kigali.
Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan yageze i Kigali aho yitabiriye inama nyafurika igamije kuganira ku ikoreshwa ry’ingufu za Nikeleyeri mu guteza imbere amashanyarazi n’inganda muri Afurika.
Ku wa Kabiri tariki 19 Gicurasi 2026, Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan yageze mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi rugamije kwitabira Inama Nyafurika yiga ku ngufu za Nikeleyeri izwi nka NEISA, iri kubera i Kigali.
Akigera ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali, yakiriwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Usta Kaitesi. Iyi nama yitabiriwe n’abayobozi b’ibihugu bitandukanye, abaminisitiri, abashoramari n’inzobere mu rwego rw’ingufu.
Abitabiriye iyi nama bari kuganira ku buryo Afurika yakwihaza mu mashanyarazi hifashishijwe ingufu za Nikeleyeri, kugabanya ihumana ry’ikirere no guteza imbere iterambere ry’inganda n’ikoranabuhanga. Biteganyijwe ko imyanzuro izava muri iyi nama izafasha ibihugu bya Afurika gushora imari mu mishinga y’ingufu zirambye.