Entertainment and celebrity news
Esther Uwiduhaye · August 19, 2026
Umuhanzi The Ben yatangaje ko azasohora indi ndirimbo yarebwa Inshallah nagera kuri 5M views kuri YouTube. Yabivuze mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru Reagan Rugaju, ubwo yamusabaga ko yakwihutisha gusohora indi ndirimbo yakoranye na Ruti Joel.
iss Rwanda 2020 Nishimwe Naomie yatangaje inkuru y’ibyishimo ku mbuga nkoranyambaga, aho yagaragaje ko atwite. Naomie yashakanye na Michael Tesfay mu bukwe bwabaye ku wa 29 Ukuboza 2024, nyuma yo gusezerana imbere y’amategeko ku wa 27 Ukuboza 2024.
Butera Knowless na Ishimwe Clement bizihije imyaka 15 y’urukundo, harimo imyaka 10 bamaze mu rushako. Knowless yagize ati: “15 years together, 10 years married.” Abafana babo babifurije gukomeza kurambana no kugira ibyishimo mu rugo rwabo.
Mitsutsu yatangaje urupfu rwa murumuna we Disere
Umuhanzi w’Umunyanigeriya Rema, wamamaye mu ndirimbo "Calm Down", yaguze inzu y’akataraboneka mu nyubako ya One by Binghatti iherereye i Dubai.
Umuhanzikazi wo muri Tanzaniya, Zuchu, akaba umugore wa Diamond Platnumz ari mu byishimo bikomeye nyuma yo kwibaruka umwana we w'imfura, umukobwa.
King James yashimiye Abanyarwanda bamufashije kwizihiza imyaka 20 amaze mu muziki
Umuhanzi w'UmunyaNigeria Burna Boy yongeye gukora amateka mu muziki wa Afurika, nyuma yo gushyiraho agahigo ko kuba ari we muhanzi wa mbere wo ku mugabane wa Afurika wagize urugendo rw'ibitaramo rwinjije amafaranga menshi kurusha izindi tour zose zakozwe n'abahanzi bo muri Afurika.
Fifi Raya yatangaje kuri Instagram ko yemeye ubusabe bwo kurushinga nyuma yo kwambikwa impeta, agira ati: “I said yes to my forever man.”
Umunyarwenya akaba n’umunyamakuru wa Kiss FM, Patrick Rusine, yatangaje ko afite umwenda w’ishimwe kuri Nkusi Arthur kubera uruhare rukomeye yagize mu ntangiriro z’urugendo rwe muri Comedy ndetse no mu mwuga w’itangazamakuru. Ibi yabigarutseho mu butumwa yashyize ku rubuga rwa Instagram mu gihe yitegura kwizihiza imyaka 10 amaze akora Stand-up Comedy.
Muri Burkina Faso hahagaritswe by’agateganyo amarushanwa y’ubwiza, nyuma y’icyemezo cyafashwe n’inzego z’ubuyobozi kugira ngo habanze hakorwe isuzuma ryimbitse ry’imitegurire n’imikorere yayo. Guhera ku wa 8 Kamena 2026, abakobwa bitabiraga aya marushanwa ndetse n’abambikwaga amakamba ntibazongera gukora ibikorwa bijyanye no guhatanira ubwiza kugeza igihe hazatangarizwa andi mabwiriza mashya.
Umuhanzi nyarwanda Uworizagwira Florien uzwi nka Yampano yatawe muri yombi na RIB akurikiranyweho gukubita no gukomeretsa, gutera ubwoba ndetse n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge. Afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kicukiro mu gihe iperereza rikomeje.
Abahanzi Christopher na Chriss Eazy batanze ikirego muri RIB nyuma yo kwibwa ibikoresho byabo birimo mudasobwa ebyiri na telefoni ubwo bari barimo kurangiza amashusho y’indirimbo “Sekoma”.
Imodoka ya kompanyi Carcarbaba, icuruza imodoka nshya kandi zigezweho, yakoze amateka yo kuyobora isiganwa rya Kigali International Peace Marathon ku nshuro ya gatatu, iba iya mbere ibikoze mu Rwanda. Ibi byabaye ku 9 Kamena mu isiganwa rya 19 ry’iyi marathon ngarukamwaka ryabereye i Kigali. Iyo modoka, ya Forthing Friday, ikoresha amashanyarazi 100% kandi ishobora kugenda ibilometero 410 yuzuye, yashimishije benshi kubera isura yayo n’ikoranabuhanga riyirimo, ikaba yaragize uruhare mu kuyobora abakinnyi no kugaragaza amakuru y’isiganwa.
Gracie Bon, umunyamideli wo muri Panama wavutse 1994, azwi ku mbuga nkoranyambaga kubera imiterere ye idasanzwe n’icyizere yigirira, cyane cyane mu mafoto yambaye bikini.
Indirimbo “Say Less” ya Alyn Sano yasohotse mu 2022, yakoranywe na Sat B na Fik Fameica, aho yahuye n’impanuka ariko akayirangiza.
Igisupusupu na Agnès bakoze indirimbo “Ikipe Itsinda” ishyigikira Perezida Kagame mu matora ya 2024, igaragaza ibikorwa bye n’uruhare rwe mu iterambere ry’u Rwanda.
Itorero IPHC ryateguye ubukwe rusange bw’abantu 55 harimo n’abari muri poligami.
Ibizamini bya ADN byemeje ko DJ Dizzo atari se w’umwana yizeraga ko ari uwe.
Diamond Platnumz yishimiye ko azakorana na Jason Derulo ku ndirimbo nshya, byemejwe nyuma y’ikiganiro kuri Instagram.
Join thousands of readers across Rwanda and the world