Umuhanzi nyarwanda The Ben yatangaje ko azasohora indi ndirimbo nshya mu gihe indirimbo ye “Inshallah” yaba igeze kuri miliyoni 5 z’abayirebye kuri YouTube.
Ibi yabivuze asubiza umunyamakuru Reagan Rugaju, wamwandikiye amusaba ko yakwihutisha gusohora indi ndirimbo yakoranye na Ruti Joel, yakozwe na MadeBeat.
The Ben yamusubije agira ati: “Inshallah nigeze 5M z’abayirebye turarekura indi irenze.” Ibi byatumye abafana be batangira gukurikira cyane umuvuduko iyi ndirimbo iriho, bategereje ko yagera kuri iyo ntego.
“Inshallah” yasohotse ku wa 15 Kanama 2026, ikaba yaragize intangiriro ikomeye kuri YouTube. Mu masaha 48 ya mbere, yari imaze kurenga miliyoni imwe y’abayirebye, ndetse iza kuvugwaho kuba yararenze ku muvuduko wari umaze imyaka myinshi ufitwe n’indirimbo “My Vow” ya Meddy.
Kugeza ku wa 19 Kanama 2026, “Inshallah” yari imaze kugera kuri 1.6M views kuri YouTube. Ubu abafana ba The Ben bafite intego yo kumufasha kugera kuri 5M views, kugira ngo babashe kubona indi ndirimbo nshya yabasezeranyije.