Perezida Kagame yasabye Afurika kwigira no kwanga gukoreshwa n’amahanga.
Perezida wa Paul Kagame yavuze ko Afurika ikwiye kwigira no kwanga gukomeza gukoreshwa n’amahanga ashaka inyungu zayo, cyane cyane mu bijyanye n’umutungo kamere.
Yabivugiye mu nama ya Africa CEO Forum iri kubera muri Kigali Convention Centre, ihuje abayobozi bakuru, abashoramari n’abacuruzi batandukanye bo muri Afurika no hanze yayo.
Mu kiganiro yafunguraga iyi nama, Perezida Kagame yavuze ko ibihano u Rwanda rwafatiwe bifitanye isano n’inyungu z’amahanga ku mabuye y’agaciro ya Congo, agaragaza ko ibihugu bikomeye bikunze kubogamira aho bifite inyungu nyinshi.
Yasabye abayobozi ba Afurika n’abikorera kwiga kuvuga “Oya” ku bashaka gusahura umutungo wa Afurika, anavuga ko Abanyafurika badakwiye guterwa ubwoba n’abibwira ko bafite ububasha bwo gutegeka isi.
Perezida Kagame yavuze kandi ko adateze gucika intege muri uru rugamba rwo guharanira ukuri n’iterambere rya Afurika, ashimangira ko Afurika ifite ubushobozi bwo kwiyubaka no kwigenga.