U Rwanda rwinjije miliyari $1.1 mu buhinzi: Abahinzi n’abashoramari basabwa kureba ku isoko mpuzamahanga

Kigali – 14 Kanama 2026



U Rwanda rwageze ku ntambwe ikomeye mu buhinzi bwoherezwa mu mahanga, aho umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi byinjije igihugu miliyari 1.1 z’amadolari ya Amerika mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2025/2026.


Aya mafaranga angana na hafi Frw miliyari 1,600, akaba ari yo menshi u Rwanda rumaze kubona mu mwaka umwe aturutse ku bicuruzwa by’ubuhinzi n’ubworozi byoherezwa ku masoko yo hanze.

Imibare yatangajwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga bikomoka ku buhinzi n’ubworozi, NAEB, igaragaza ko amafaranga yinjijwe yazamutseho 24.3%, avuye kuri miliyoni $893 mu mwaka wa 2024/2025.

Ni iki cyatumye ibyoherezwa mu mahanga byiyongera?

NAEB ivuga ko iri zamuka ritaturutse ku kintu kimwe gusa. Hari uruhare rw’ishoramari mu bikorwaremezo bifasha gutunganya no kubika umusaruro, kunoza igenzura ry’ubuziranenge, gukurikirana aho ibicuruzwa byaturutse ndetse no kubahiriza ibisabwa ku masoko mpuzamahanga.


Ikindi cyagize uruhare ni ukwagura amasoko u Rwanda ruganamo, kongera ibikorwa byo kwamamaza ibicuruzwa bikorerwa mu Rwanda no gushaka abaguzi bashya ku rwego mpuzamahanga. Ibi bituma igicuruzwa cy’umuhinzi kitareberwa gusa ku isoko ryo mu Rwanda, ahubwo kigashobora kugera ku muguzi uri mu kindi gihugu iyo cyujuje ibisabwa.

Ikawa, icyayi n’ibindi bicuruzwa bikomeje kugira uruhare runini

Mu bicuruzwa by’ingenzi by’u Rwanda byoherezwa mu mahanga harimo ikawa, icyayi, pyrethrum, imboga, imbuto, indabo n’ibikomoka ku bworozi.

Urugero, ikawa y’u Rwanda na yo yageze ku musaruro ukomeye mu 2025. NAEB ivuga ko u Rwanda rwohereje toni 23,860 za kawa itokeje, zinjiza abarenga miliyoni $148.6, hafi Frw miliyari 216.


Ibi bigaragaza ko ikibazo kitakiri uguhinga gusa, ahubwo ko ubwiza bw’umusaruro, kuwutunganya no kuwugeza ku isoko ryiza bigenda birushaho kugira uruhare mu mafaranga umuhinzi n’igihugu bishobora kuwukuramo.

Horticulture iri mu bice biri guhabwa umwanya

Imbuto, imboga n’indabo na byo biri mu byoherezwa mu mahanga, kandi hari gahunda zo kongera umusaruro wabyo.

NAEB iri gushyira imbaraga mu kongera ubuhinzi bw’avoka, imyembe na macadamia. Muri gahunda imwe, hateganyijwe guhinga avoka kuri hegitari 800, imyembe kuri hegitari 200, ndetse na macadamia kuri hegitari 100, hagamijwe kongera uruhare rw’aba bahinzi bato mu ruhererekane rw’ibicuruzwa byoherezwa mu mahanga.

Ibi bishobora gufungura amahirwe mashya ku bahinzi, abatunganya umusaruro, abatwara ibicuruzwa ndetse n’abashoramari bashaka gukora ubucuruzi bw’ibikomoka ku buhinzi.

Umusaruro mwinshi si wo wonyine ukenewe

Nubwo miliyari $1.1 ari intambwe ikomeye, ikibazo gikomeye gikurikiraho ni ukumenya uko u Rwanda rwakongera amafaranga rubona kuri buri gicuruzwa.

Urugero, gutwara avoka, ikawa cyangwa imbuto ari umusaruro utarongerwamo agaciro bitandukanye no kuwutunganya, kuwupfunyika neza, kuwushyiriraho ikirango no kuwugeza ku isoko nk’igicuruzwa cyuzuye.


Ni muri urwo rwego gahunda z’igihugu zishyira imbere value addition, yani ugutunganya umusaruro ukabona igicuruzwa gifite agaciro karenze k’umusaruro w’ibanze.

NAEB kandi ishyigikira ibikorwa byo kongera ubushobozi bwo gutunganya umusaruro, kubika no kuwupakira ku buryo bujyanye n’ibisabwa ku masoko mpuzamahanga.

Abahinzi bato bashobora kungukira muri iri zamuka

Iyi mibare ntabwo ireba gusa igihugu n’abohereza ibicuruzwa mu mahanga. Inyungu zayo zishobora kugera ku muhinda iyo urunigi rwose rw’agaciro rukora neza.

Iyo umusaruro wiyongereye kandi hakaboneka abaguzi mpuzamahanga, hakenerwa abahinzi benshi, abawutunganya, abawupakira, abatwara ibicuruzwa ndetse n’ibigo bitanga serivisi z’ikoranabuhanga n’imari.


Muri gahunda ya PSAC, urugero, NAEB ivuga ko ibikorwa byayo bimaze gushyigikira amatsinda y’abagore n’urubyiruko mu turere 14, hakaba haratanzwe cyangwa hatewe imbuto zirenga miliyoni 12 z’icyayi, ikawa n’ibihingwa byoherezwa mu mahanga. Hari kandi gahunda yo gutanga inkunga ihwanye na hafi Frw miliyari 2.5 ku bahinzi, amakoperative n’abohereza ibicuruzwa mu mahanga mu ishoramari rihangana n’imihindagurikire y’ikirere.

U Rwanda rufite intego irenze miliyari imwe

Kugeza kuri miliyari $1.1 ntibifatwa nk’aho urugendo rurangiriye.

MINAGRI ivuga ko u Rwanda rufite intego yo kuzamura amafaranga ava mu byoherezwa mu mahanga bikomoka ku buhinzi akagera kuri miliyari $1.54 mu 2028/2029.


Ibi bisobanuye ko igihugu kigomba gukomeza kongera umusaruro, gushaka amasoko mashya, guteza imbere ikoranabuhanga mu buhinzi, kugabanya igihombo nyuma y’isarura no kongera umubare w’ibicuruzwa bitunganyirizwa mu Rwanda mbere yo koherezwa hanze.

Umwanya mushya ku bikorera

Kuri ba rwiyemezamirimo, iri zamuka rishobora kuba isoko ry’amahirwe mashya.

Hari amahirwe mu gutunganya no gupfunyika umusaruro, ubwikorezi bukonjesha, ububiko, ubucuruzi bw’ikoranabuhanga buhuza abahinzi n’abaguzi, serivisi z’imari, ubwishingizi bw’ubuhinzi ndetse no gushakira abahinzi amasoko yo hanze.

Mu gihe u Rwanda rukomeje gushaka kongera ibyoherezwa mu mahanga, ikibazo gikomeye kizaba atari gusa “Tuzahinga iki?”, ahubwo kizaba “Tuzakitunganya dute, tukakigeza he kandi tukakigurisha ku giciro kingana iki?”


Kugeza kuri miliyari $1.1 byerekana ko ubuhinzi bw’u Rwanda bugenda burushaho kuba ubucuruzi mpuzamahanga. Intambwe ikurikira izaba uguhindura uwo musaruro mwinshi ukaba agaciro kanini ku muhizi, ku rwiyemezamirimo no ku bukungu bw’igihugu muri rusange.

Inkomoko: National Agricultural Export Development Board (NAEB) na Ministry of Agriculture and Animal Resources (MINAGRI).