Kigali, 6 Kanama 2026 Abana bo hirya no hino mu Rwanda basabye ubuyobozi n'inzego zose zibafite mu nshingano gukomeza kubaba hafi, kubarinda no guteza imbere ibikorwa bibafasha gukura neza, banasaba ko hakazwa ingamba zo kurwanya ibibangamira uburenganzira bwabo birimo ibiyobyabwenge, ihohotera, guta ishuri n'amakimbirane yo mu miryango.


Ubu butumwa bwatangiwe mu Nama Nkuru y'Igihugu y'Abana yabaye ku nshuro ya 18, kuri uyu wa Kane tariki ya 6 Kanama 2026. Iyi nama yahuje abana barenga 500 bahagarariye bagenzi babo kuva ku rwego rw'Umurenge kugeza ku rwego rw'Igihugu, harimo n'abahagarariye abana bafite ubumuga ndetse n'abana baba mu nkambi z'impunzi uko ari eshanu ziri mu Rwanda.

Muri iyi nama ngarukamwaka, abana bagaragaje ko nubwo hari intambwe igihugu kimaze gutera mu kurengera uburenganzira bw'umwana, hakiri ibibazo bibangamira imikurire yabo. Bagarutse cyane ku ihohotera rikorerwa abana, amakimbirane yo mu miryango, ikoreshwa ry'ibiyobyabwenge, guta ishuri n'izindi ngeso mbi zibangamira ejo hazaza habo.


Perezidante w'Ihuriro ry'Abana ku rwego rw'Igihugu, Kelia Isimbi, yagaragaje ko insanganyamatsiko y'uyu mwaka igira iti "Ejo ni Njye" ibibutsa ko ari bo bayobozi b'ejo hazaza, bityo bakwiye gufashwa gukurira mu bidukikije bibarinda kandi bibateza imbere.

Yagize ati: "Turabasaba gukomeza kutuba hafi no guteza imbere ibikorwa byose bishyigikira iterambere ry'umwana, kumurinda no kumurengera. Turabasaba gukomeza gukumira ibibangamira uburenganzira bw'umwana, birimo ibiyobyabwenge, ihohotera rikorerwa abana, guta ishuri, amakimbirane mu miryango n'ubusinzi mu miryango imwe n'imwe."

Annet Mukabugingo, umwe mu bana bitabiriye iyi nama, yagaragaje impungenge z'uko hari abana batarageza ku myaka 18 bagaragara mu tubari, bakishora mu ngeso mbi zirimo ubusambanyi n'ibiyobyabwenge, ibintu avuga ko bishyira ubuzima bwabo n'ejo hazaza habo mu kaga.

Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Imikurire no Kurengera Umwana (NCDA), Assumpta Ingabire, yavuze ko kimwe mu bibazo bikomeje kugaragara ari ababyeyi bamwe batuzuza inshingano zabo zo kurera abana.


Yasobanuye ko kutita ku burere bw'abana bishobora gutuma bamwe bata ishuri, bagahura n'imirire mibi cyangwa bakishora mu biyobyabwenge. Yagaragaje ko NCDA ikomeje gutanga amahugurwa n'ubumenyi ku babyeyi kugira ngo barusheho kunoza inshingano zo kurera.

Ku ruhande rwa Guverinoma, Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango, Consolée Uwimana, yavuze ko kuba abana bahabwa urubuga nk'uru rwo gutanga ibitekerezo ari ikimenyetso cy'uko u Rwanda ruha agaciro ijwi ry'umwana.


Yasabye abana gukomeza kugira inzozi no kuzirwanirira, ababwira ko igihugu kibabonamo abayobozi, abarimu, abashakashatsi, ba rwiyemezamirimo n'abandi bazagira uruhare mu iterambere ry'u Rwanda.

Yagize ati: "Igihugu kibateze amatwi kandi kirifuza ko mukomeza kugira uruhare mu kugena ejo hazaza hacyo. Turababonamo abarimu, abashakashatsi, ba rwiyemezamirimo, abasirikare n'abayobozi bazakomeza guteza imbere Igihugu cyacu."


Inama Nkuru y'Igihugu y'Abana yatangiye mu mwaka wa 2004, igamije guha abana urubuga rwo gutanga ibitekerezo, kububakira ubushobozi no kubafasha kugira uruhare mu gushakira ibisubizo ibibazo bibareba. Mu myaka 18 imaze iba, yakomeje kugira uruhare mu guteza imbere uburenganzira bw'umwana no kubaka abana bafite indangagaciro, bakunda igihugu kandi biteguye kugira uruhare mu iterambere ryacyo.