Mu rwego rwo gukomeza gushyigikira ibikorwa by'ubutabazi n'ubufatanye mpuzamahanga, mu ijoro ryo ku wa 5 Kanama 2026 u Rwanda rwakiriye abantu 177 basaba ubuhungiro bari barafatiwe muri Libya.


Aba barimo Abanya-Sudani 68, Abanya-Eritrea 66, Abanya-Sudani y'Epfo 26, Abanya-Ethiopia 15 ndetse n'Abanya-Somalia babiri. Nyuma yo kugera ku Kibuga Mpuzamahanga cy'Indege cya Kigali, bahise boherezwa mu Nkambi y'Agateganyo ya Gashora, aho bazahabwa ubufasha bw'ibanze burimo amacumbi, ibiribwa, ubuvuzi n'uburezi mu gihe hateganywa aho bazimurirwa burundu.

Iki ni icyiciro cya 24 u Rwanda rwakiriye kuva gahunda yo kwakira abasaba ubuhungiro baturutse muri Libya yatangira muri Nzeri 2019.

Imibare igaragaza ko kuva icyo gihe abantu barenga 3,000 bamaze kwakirwa n'u Rwanda, mu gihe 2,681 muri bo bamaze kwimurirwa mu bihugu byemeye kubakira.

Abenshi bimuriwe muri Canada (927), Leta Zunze Ubumwe za Amerika (325), u Bufaransa (332), Suède (297), Finlande (271), Norvège (229), u Budage (131), u Buholandi (94) ndetse n'u Bubiligi (72).

Iyi gahunda ishyirwa mu bikorwa ku bufatanye bwa MINEMA, Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Mpunzi (UNHCR) n'Umuryango Mpuzamahanga ushinzwe Abimukira (IOM). Igamije gukura abantu bari mu kaga muri Libya bakagezwa ahantu hatekanye mbere y'uko basuzumwa bakimurirwa mu bihugu bibakira cyangwa bagafashwa gusubira mu bihugu byabo ku bushake.


Libya yakomeje kuba inzira inyurwamo n'abimukira benshi baturuka mu bihugu bya Afurika bashaka kugera ku mugabane w'u Burayi. Icyakora, benshi bahurirayo n'ibibazo bikomeye birimo ihohoterwa, ifungwa ridakurikije amategeko, gucuruzwa ndetse n'ihohoterwa rikorerwa ikiremwamuntu.

Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by'Ubutabazi (MINEMA) ivuga ko u Rwanda ruzakomeza kubahiriza amahame mpuzamahanga yo kurengera impunzi n'abasaba ubuhungiro, rukomeza gutanga umusanzu warwo mu gufasha abantu bahunga intambara, ihohoterwa n'ibindi bibazo bibashyira mu kaga.