Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Urwego rushinzwe Umuco n’Ubuhanzi muri Burkina Faso, Umuyobozi warwo Noélie Congo Salouka yavuze ko iki gihe kizakoreshwa mu gusuzuma no kuvugurura amategeko n’amabwiriza agenga amarushanwa y’ubwiza. Yagaragaje ko intego ari ugushyiraho uburyo bukomeye bwo kuyagenzura no kuyahuza n’indangagaciro z’umuco ndetse n’amahame igihugu cyifuza kwimakaza mu baturage bacyo.
Iki cyemezo cyafashwe nyuma y’igihe kinini hari impaka ku ruhare rw’aya marushanwa, aho bamwe mu baturage bayashinjaga gushyira imbere uburanga bw’inyuma gusa aho kwita ku bumenyi, ubushobozi n’uruhare rw’abakobwa mu iterambere ry’umuryango. Byongeye kandi, kugabanuka kw’abafatanyabikorwa n’abaterankunga byatumye abategura ayo marushanwa bahura n’ibibazo by’amikoro, ibintu byagize uruhare mu ifatwa ry’iki cyemezo cyo kuyahagarika by’agateganyo.
Burkina Faso yahagaritse amarushanwa y’ubwiza, impamvu yatunguye benshi
Muri Burkina Faso hahagaritswe by’agateganyo amarushanwa y’ubwiza, nyuma y’icyemezo cyafashwe n’inzego z’ubuyobozi kugira ngo habanze hakorwe isuzuma ryimbitse ry’imitegurire n’imikorere yayo. Guhera ku wa 8 Kamena 2026, abakobwa bitabiraga aya marushanwa ndetse n’abambikwaga amakamba ntibazongera gukora ibikorwa bijyanye no guhatanira ubwiza kugeza igihe hazatangarizwa andi mabwiriza mashya.
Esther Uwiduhaye
Join the Discussion
Related Articles
Umuhanzi Yampano yatawe muri yombi.
Esther Uwiduhaye · May 19, 2026
Christopher na Chris Eazy bagejeje ikirego muri RIB
Esther Uwiduhaye · January 7, 2026
CarCarbaba niyo yatanze imodoka muri Kigali Peace Marathon kunshuro ya 19.
Esther Uwiduhaye · January 7, 2026
Umukobwa ufite ikibuno kinini kw'Isi
Esther Uwiduhaye · January 7, 2026
Urugendo rwa Alyn Sano mu guhanga indirimbo ‘Say Less'
Esther Uwiduhaye · January 7, 2026
Igisupusupu na Agnès bashimagiza Kagame mu ndirimbo nshya
Esther Uwiduhaye · January 7, 2026