Umuhanzi Ruhumuriza James, uzwi nka King James, yashimiye Abanyarwanda bose bamubaye hafi mu kwizihiza imyaka 20 amaze mu rugendo rw'umuziki.
Ni nyuma y'ibitaramo bibiri bikomeye yakoreye muri BK Arena ku wa 1 no ku wa 2 Kanama 2026, byitabiriwe n'imbaga y'abakunzi b'umuziki ndetse n'ibyamamare bitandukanye byo mu Rwanda. Ibi bitaramo byabaye amateka kuko byombi byuzuye, bikagaragaza urukundo abafana bafitiye uyu muhanzi.
Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga nyuma y'ibi bitaramo, King James yavuze ko ashimira buri Munyarwanda wamushyigikiye muri uru rugendo rw'imyaka 20, anashimira abafatanyabikorwa, itsinda bakoranye ndetse n'abahanzi bose bitabiriye iki gikorwa.
Muri ibi bitaramo hagaragaye abahanzi n'ibyamamare bitandukanye, barimo Bruce Melodie, Butera Knowless, Producer Clement Ishimwe, Ariel Wayz, Mico The Best, Shaffy n'abandi benshi, bose bifatanyije na King James mu kwizihiza uru rugendo rwe rwamuranze mu muziki nyarwanda.
King James yavuze ko urukundo yeretswe n'Abanyarwanda ruzakomeza kumutera imbaraga zo gukora umuziki mwiza no gukomeza guteza imbere impano ye. Yongeye gushimira buri wese watumye ibi bitaramo bibiri byo muri BK Arena bigenda neza, avuga ko azahora azirikana inkunga n'urukundo yahawe.