Nyampinga w’u Rwanda wa 2020, Nishimwe Naomie, yatangaje inkuru y’ibyishimo ku bakunzi be, nyuma yo gusangiza abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga amakuru ajyanye n’urugendo rwe rwo gutegura kwakira umwana.
Naomie, usanzwe azwi cyane ku mbuga nkoranyambaga, yakomeje gusangiza abamukurikira ibihe bitandukanye by’ubuzima bwe, by’umwihariko ubuzima bwe bwite n’urugendo rw’urugo rwe na Michael Tesfay.
Aba bombi basezeranye imbere y’amategeko ku wa 27 Ukuboza 2024, mbere y’uko bakora ubukwe bwabo ku wa 29 Ukuboza 2024, umuhango witabiriwe n’imiryango, inshuti n’abakunzi babo.
Inkuru yo kuba Naomie ategereje umwana ije nyuma y’igihe yari amaze avuga ku cyifuzo cye cyo kuzaba umubyeyi.
Mu gitabo cye More Than a Crown, Naomie yanagarutse ku rugendo rwe rwo gushaka kubyara ndetse n’ibihe bikomeye yanyuzemo mbere, birimo no gutakaza inda.
Ibi byatumye inkuru y’umuryango we ikomeza gukurura abantu benshi, cyane cyane abakurikira urugendo rwe kuva yabona ikamba rya Miss Rwanda mu 2020.
Naomie n’umugabo we Michael Tesfay bakomeje kurangwa no gusangiza abakunzi babo ibihe by’ingenzi by’urugo rwabo, mu gihe bakomeza kubaka ubuzima bwabo hamwe.