Umuhanzi Yampano yatawe muri yombi.

Umuhanzi nyarwanda Uworizagwira Florien uzwi nka Yampano yatawe muri yombi na RIB akurikiranyweho gukubita no gukomeretsa, gutera ubwoba ndetse n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge. Afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kicukiro mu gihe iperereza rikomeje.


Amakuru yatangajwe na RIB avuga ko Yampano yafashwe ku wa Gatandatu tariki ya 16 Gicurasi 2026, nyuma y’uko yari amaze igihe yihisha amaze kumenya ko hari ibyo aregwa. Nyuma yaje kwishyikiriza inzego z’ubugenzacyaha.

Kugeza ubu afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kicukiro mu gihe iperereza rikomeje mbere y’uko dosiye ye ishyikirizwa Ubushinjacyaha.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yemeje aya makuru avuga ko ibyo byaha bikekwa ko byagiye bikorwa mu bihe bitandukanye.