Umuhanzi w’Umunya-Nigeria Burna Boy yakoze amateka nyuma yo kuba umuhanzi wa mbere wo muri Afurika wagize urugendo rw’ibitaramo rwinjije amafaranga menshi.


“I Told Them... Tour” ye yinjije arenga miliyoni 30 z’amadolari y’Amerika binyuze ku matike arenga ibihumbi 302 yagurishijwe mu bitaramo 22 byabereye muri Amerika no mu Burayi.

Ibi byatumye aca agahigo kari gafitwe na Wizkid, ndetse bikomeza gushimangira izina rye nk’umwe mu bahanzi bakomeye ba Afurika ku rwego mpuzamahanga.