Rusine yavuze ko Nkusi Arthur ari we wamuhaye amahirwe ya mbere yo gutaramira abantu nk’umunyarwenya, amufasha gukora igitaramo cye cya mbere ndetse anagira uruhare mu kubona amafaranga ya mbere menshi yinjije muri Comedy. Yongeyeho ko ari na we wamushakiye akazi ke ka mbere kuri Radio, ibintu avuga ko byahinduye ubuzima bwe ndetse bikamufasha gutera intambwe zikomeye mu rugendo rwe rw’umwuga.
Mu gusubiza ubu butumwa, Nkusi Arthur yashimiye Rusine ku bw’icyizere n’ubucuti bwabo, avuga ko nubwo yaba yaragize uruhare mu rugendo rwe, impano, ubushake n’ubushobozi Rusine yari asanganywe ari byo byamugejeje ku rwego ariho uyu munsi. Kuri ubu, Rusine ni umwe mu banyarwenya n’abanyamakuru bafite izina rikomeye mu Rwanda, mu gihe Nkusi Arthur akomeje gushimwa nk’umwe mu bagize uruhare runini mu kuzamura uruganda rwa Comedy nyarwanda binyuze mu bikorwa bitandukanye birimo ibitaramo bya Seka Live.
Rusine yashimiye Nkusi Arthur wamubereye urufunguzo rw’intangiriro kuri Comedy n’itangazamakuru
Umunyarwenya akaba n’umunyamakuru wa Kiss FM, Patrick Rusine, yatangaje ko afite umwenda w’ishimwe kuri Nkusi Arthur kubera uruhare rukomeye yagize mu ntangiriro z’urugendo rwe muri Comedy ndetse no mu mwuga w’itangazamakuru. Ibi yabigarutseho mu butumwa yashyize ku rubuga rwa Instagram mu gihe yitegura kwizihiza imyaka 10 amaze akora Stand-up Comedy.
Esther Uwiduhaye
Join the Discussion
Related Articles
The Ben yateguje indi ndirimbo kuri 5M views
Esther Uwiduhaye · August 19, 2026
Miss Rwanda 2020 Ishimwe Naomi yatangaje ko yenda kwibaruka
Esther Uwiduhaye · August 11, 2026
Umuhanzi kazi Butera knowless n'umugabo we bizihije imyaka 15 ishize bari kumwe ndetse 10 ya Marriage
Esther Uwiduhaye · August 7, 2026
Disere murumuna w'umunyarwenya mitsutsu yitabye Imana
Esther Uwiduhaye · August 7, 2026
Umuhanzi wo muri Nigeria Rema yaguze inzu mu mujyi wa Dubai
Esther Uwiduhaye · August 6, 2026
Umuhanzi kazi Zuchu yibarutse imfura ye
Esther Uwiduhaye · August 5, 2026