Umuhanzikazi wo muri Tanzaniya, Zuchu, akaba umugore wa Diamond Platnumz ari mu byishimo bikomeye nyuma yo kwibaruka umwana we w'imfura, umukobwa. Ni inkuru yakiriwe neza n'abakunzi be hirya no hino muri Afurika y'Iburasirazuba.


Mbere yo kwibaruka, Zuchu yari yatangaje ku mbuga nkoranyambaga ko atwite kandi ko yitegura kwakira umwana we wa mbere. Nyuma y'iminsi mike, haje gutangazwa inkuru y'ivuka ry'umwana we, ibintu byashimishije cyane abafana be.

Nyuma yo gusezererwa mu bitaro, Zuchu yakiriwe mu rugo rwe mu birori byari byateguwe n'umuryango n'inshuti ze. Urugo rwari rwarimbishijwe indabo n'imitako itandukanye, mu gihe inshuti n'abavandimwe bamwakiranaga indirimbo, impano n'amashimwe.

Abakunzi b'umuziki bakomeje kumwifuriza ubuzima bwiza we n'umwana we, bavuga ko bategereje kongera kumubona mu muziki nyuma yo kuruhuka no kwita ku mwana.