Sports news and updates
·
FIFA yagabanyije cyane igiciro cy’itike isanzwe ku mukino wa 1/2 wa Club World Cup uzahuza Chelsea na Fluminense, uteganyijwe ku wa Kabiri kuri MetLife Stadium i New Jersey. Igiciro cy’itike cyavuye kuri $473.90 kigera kuri $13.40, ni igabanuka rirenga 97%, mu rwego rwo gukurura abafana benshi.
APR FC yasinyishije umukinnyi ukiri muto, Nduwayo Alexis, ku masezerano y’imyaka ine akina nk’umukinnyi wa yo. Alexis avuye muri Gasogi United, aho azafatanya na Clement Niyigena, Aliou Suane na Yunnus Nshimiyimana mu ikipe ya APR FC. Yatanzweho 25 miliyoni Rwfr kandi azajya ahabwa umushahara wa 900,000 Rwfr. Nduwayo yiyongereye ku bakinnyi batanu b’abanyarwanda n’abandi banyamahanga batatu bamaze gusinyira APR FC. Biteganyijwe ko rutahizamu wa kane azagezwa vuba, nyuma y’aho ikipe izafunga isoko ry’iyi mpeshyi, yitegura shampiyona n’imikino mpuzamahanga.
Rutahizamu w’Umurundi, Nibibona Eddy w’imyaka 23, wakiniraga Rukunzo FC, yasinyiye Amagaju FC ku masezerano y’imyaka ibiri. Eddy yari umwe mu bakinnyi batsinze ibitego byinshi muri Shampiyona y’u Burundi 2024-25, aho yatsinze ibitego 20, akaba agiye gufasha Amagaju FC mu mwaka w’imikino 2025-2026.
Reza Parastesh, umugabo ukomoka mu Iran, ashinjwa gusambanya abakobwa benshi akoresheje isura ye isa na Lionel Messi, ndetse akoresha imyambaro n’ikarita ya nimero 10 y’ikipe ya FC Barcelona kugira ngo agire uwo yibutsa.
Nubwo yari akiri mu bitaro kubera gastroenteritis yamutwaye ibiro 5, Kylian Mbappé ntiyigeze atenguha abafana ba Real Madrid. Mu mukino wahuje Real Madrid na Borussia Dortmund, yatsinze igitego cy’intsinzi mu minota y’inyongera, akoresheje sideways scissor kick cyateje ibyishimo mu bafana.
Amakipe ya Chelsea na Aston Villa yahanwe na UEFA kubera kurenga ku mategeko agenga imikoreshereze y’amafaranga (financial fair play). Aya makipe ashobora kutemererwa kwandika abakinnyi bashya mu marushanwa ya UEFA 2025-2026, keretse habayeho inyungu zisobanutse mu kugura no kugurisha abakinnyi mbere y’uko isoko rifungwa. Chelsea yaciwe miliyoni 31 z’amayero (ishobora kwiyongera ku miliyoni 60 mu gihe cy’imyaka ine) Aston Villa yahanishijwe miliyoni 11 z’amayero (ishobora kongerwa ku miliyoni 15 mu gihe cy’imyaka itatu) Ibi bihano bijyanye n’uko amafaranga yishyurwa abakinnyi n’abatoza arenze 80% by’umusaruro w’amakipe. Chelsea izitabira Champions League, naho Aston Villa Europa League umwaka utaha.
Mohamed Chelly (41) wo hagati ukina no ku ruhande, ukomoka muri Tunisia, wavuye muri Oceano Club de Kerkennah (icyiciro cya 2 muri Tunisia). Yazanywe n’umutoza Afhamia Lotfi kandi azaba anafasha nka mutoza wungirije. Yasinye amasezerano y’umwaka umwe, akazajya ahembwa miliyoni 1 Rwf.
APR FC, kipe y’ubukombe mu Rwanda, imaze imyaka 32 ishinzwe kandi yatwaye ibikombe 23 bya shampiyona. Yashinzwe mu 1993 ku gitekerezo cya Perezida Paul Kagame, ishingiye ku mikino y’amakipe ya gisirikare yari isanzwe ibaho mu 1992.
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abahoze bakinnyi b’ibyamamare Amavubi Legends izakina umukino wa gicuti mpuzamahanga n’ikipe y’igihugu ya Uganda y’abahoze bakinnyi Flair 50 FC. Uyu mukino uzabera kuri Pele Stadium ku wa 21 Kamena 2025 saa 10:00 za mu gitondo. Byatangajwe na FERWAFA, aho Perezida wa FAPA Eric Murangwa Eugene yavuze ko uyu mukino ari ishema kandi uzafasha guteza imbere umubano hagati y’u Rwanda na Uganda. Ku ruhande rw’u Rwanda, hitezwe abakinnyi bazwi nka Haruna Niyonzima, Eric Nshimiyimana na Jimmy Mulisa, mu gihe Uganda izaba ihagarariwe n’abakinnyi barimo Emmanuel Okwi na Sam SSIMBWA. Imikino nk’iyi igamije gushimangira umubano n’ubucuti hagati y’ibihugu byombi.
Umukinnyi w’Umudage Florian Wirtz w’imyaka 22 yamaze gusinyira ikipe ya Liverpool yo mu Bwongereza, imugura akayabo ka miliyoni 116 z’amayero, akaba abaye umukinnyi uhenze kurusha abandi mu mateka ya Liverpool. Ategerejwe gukina mu kibuga hagati afatanya na Alexis Mac Allister na Gravenberch. Wirtz azajya ahembwa amayero ibihumbi 355 mu cyumweru, bikamugira umukinnyi uhembwa menshi muri Liverpool, asize Mohamed Salah uhembwa ibihumbi 350. Kuva yagera muri Bayer Leverkusen mu 2020, Wirtz yayitsindiye ibitego 57 anatanga imisanzu 64 yavuyemo ibitego mu mikino 196 yakiniye iyi kipe.
Mu mukino wa gicuti wabereye i Constantine muri Algeria, ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yatsinzwe na Algeria ibitego 2-0.
I Bengaluru, mu Buhinde, ibirori byo kwizihiza intsinzi ya Royal Challengers Bengaluru (RCB) muri IPL 2025 byahindutse ibyago, ubwo habaga akavuyo (stampede) hanze ya Stade M. Chinnaswamy. Abantu barenga 10 bapfuye, abandi benshi barakomereka kubera umubyigano ukabije w’abafana bashakaga kubona abakinnyi.
Join thousands of readers across Rwanda and the world