Abahagarariye ibihugu bisaga 17 bageze i Kigali aho bitabiriye inama mpuzamahanga ku ikawa (Global Coffee Conference), igamije kuganira ku iterambere ry’ubuhinzi bw’ikawa n’urwego rwose rw’agaciro k’ikawa.

Iyi nama iramara iminsi ibiri yatangiye kuri uyu wa 24 Nzeri 2026, itegurwa na Sustainable Growers, ikaba ihuriza hamwe abahinzi b’ikawa, abayigura, abayitunganya n’abandi bafite uruhare mu ruhererekane rw’agaciro k’ikawa, kugira ngo barebere hamwe uburyo umusaruro w’ikawa warushaho kwiyongera ndetse n’abawukoramo bakarushaho kungukira ku musaruro wabo.



Mbere y’iyi nama, abayitabiriye basuye amakoperative abiri y’Abanyarwanda ahinga akanatunganya ikawa: Nyampinginga Cooperative yo mu Murenge wa Rusenge, mu Karere ka Nyaruguru, na KOPAKAKI DUTEGURE yo mu Karere ka Karongi.

Abitabiriye iyi nama baturuka mu bihugu birimo u Rwanda, Tanzania, Brazil, Nicaragua, Mexico, Costa Rica, Honduras, Peru, Puerto Rico, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, u Buyapani, u Bufaransa, u Busuwisi, Finland, n’u Butaliyani.