Papa Leo XIV yasoje uruzinduko rwa gishumba yari yaragiriye mu Bufaransa, aho yasuye Paris ku wa 25 n’iya 26 Nzeri 2026, mbere yo gukomereza i Lourdes no kurangiriza uruzinduko i Metz. uru ruzinduko rwabaye umwanya w’amasengesho, guhura n’abakirisitu ndetse no kugaragaza ubutumwa bwa gishumba Bufaransa cyane ko buzwiho amateka akomeye muri kiliziya.

Uru ruzinduko rwabaye urwamateka ku Bufaransa byumwihariko i paris, kuko ari bwo bwa mbere Papa asuye uyu murwa mukuru kuva mu mwaka wa 2008. mu byari biteganyijwe harimo ibihe bitandukanye byo guhura n’abakristu ndetse n’abaturage, hamwe n’ibikorwa by’amasengesho.
Nyuma yo kuva i Paris, Papa Leo XIV yakomeje urugendo rwe yerekeza i Lourdes ku mugoroba wo ku wa 26 Nzeri. Ku Cyumweru, tariki ya 27 Nzeri, yagize ibindi bihe byihariye by’amasengesho muri uyu mujyi uzwi cyane mu mateka ya Kiliziya Gatolika.

ifoto:papa leo yaturiye igitambo cya misa kuri cathedral ya st etienne mumugi wa metz.
Uruzinduko rwe mu Bufaransa rwasorejwe i Metz kuri uyu wa mbere, tariki ya 28 Nzeri 2026, aho yahakoreye ibindi bikorwa byo guhura n’abakirisitu no gutanga ubutumwa bwe nk'umushumba mukuru wa kiliziya gatolika ku isi ,aho yasabye u Burayi gukomeza kuzirikana amateka yabwo ya Gikristu, anasaba ko habaho amahoro n’ubumwe yabivugiye mu mujyi wa Metz mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bw’u Bufaransa, ku munsi wa kane ari na wo wa nyuma w’uruzinduko rwe muri iki gihugu aho yabanje kuzenguruka umujyi wa Metz mu modoka y’Abapapa( popemobile)asuhuza abaturage n’abakirisitu ,nyuma yaho yayoboye Misa muri Katederali ya Saint-Étienne, yitabiriwe na Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron.

ifoto:perezida Macron Emmanuel yitabiriye igitambo cya misa cyaturiwe i metz.
Uru ruzinduko rwa Papa Leo XIV rwabaye umwanya ukomeye wo kwegera abakirisitu bo mu Bufaransa, gusengera hamwe ndetse no gukomeza ubutumwa bwa kiliziya mu gihugu gifite amateka akomeye muri Kiliziya Gatolika.