Kigali, ku wa 22 Nzeri 2026 U Rwanda n’Ubwami bw’u Bubiligi byatangaje ko byafashe icyemezo cyo gusubukura umubano wa dipolomasi, nyuma y’igihe umubano w’ibihugu byombi warahagaze.

Iki cyemezo cyafashwe ku wa 22 Nzeri 2026, hashingiwe ku ngingo ya 2 y’Amasezerano ya Vienne agenga umubano wa dipolomasi. nk’uko byatangajwe n’impande zombi, ambasade z’ibihugu byombi zizongera gufungurwa mu gihe cya vuba.

Mu ntangiriro, buri ambasade izaba iyobowe n'ushinzwe guhagararira igihugu mu gihe ambasaderi atarashyirwaho ku mugaragaro. Azafashwa n’umudipolomate cyangwa umukozi wa ambasade hamwe n’itsinda rito ry’abakozi bashinzwe imirimo ya tekiniki.

Nyuma y’aho, ibihugu byombi biteganya gutangira gahunda yo gushaka abazaba ab'ambasaderi, mbere y’uko habaho ishyirwaho ry’abahagarariye ibihugu byombi ku rwego rwa ambasaderi.

Mu rwego rw’u Rwanda, biteganyijwe ko Ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi azanahagararira u Rwanda mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU).

Iki cyemezo gikurikiye urukurikirane rw’inama n’ibiganiro byabaye hagati y’abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga b’ibihugu byombi mu mezi ashize

Muri ibyo biganiro, impande zombi zivuga ko zabashije kuganira kumibanire n’ibitumvikanaga byarangaga umubano w’ibihugu byombi, mu buryo bwubaka.

U Rwanda n’u Bubiligi kandi byashimiye Leta ya Qatar uruhare yagize mu korohereza inama ya mbere y’abaminisitiri bombi, yabereye i Doha muri Kamena 2025.

Mu gusubukura umubano, u Rwanda n’u Bubiligi byongeye gushimangira ko bizakomeza kugirana ibiganiro bisobanutse, bifunguye kandi birangwa no kuvugisha ukuri.

Impande zombi zemeza ko ibiganiro bizakomeza kuba uburyo bw’ingenzi bwo gukemura itandukaniro riri hagati yazo no kuganira ku myumvire itandukanye ndetse n’ibibazo mpuzamahanga bitarabonerwa umuti.

Byongeye kandi, ibihugu byombi byemeranyije ku mahame mashya azayobora umubano wabyo, arimo kutivanga mu bibazo by’imbere mu gihugu cy’undi, kubahana no gukorana mu buryo bwubaka.


U Rwanda rwari rwaratangaje ko ruhagaritse umubano wa dipolomasi n’u Bubiligi ku wa 17 Werurwe 2025, bituma Ambasade y’u Bubiligi i Kigali ifunga imiryango. Ku ruhande rw’u Bubiligi, serivisi zimwe za konsula ku Banyarwanda zari zarimurirwa i Nairobi.


Isubukurwa ry’umubano ku wa 22 Nzeri 2026 risobanuye ko ibihugu byombi bigiye kongera kugira abahagarariye dipolomasi ku butaka bwabyo, mu gihe bikomeje gukemura ibibazo bitandukanye binyuze mu biganiro.