Abaturage batuye ku Kirwa cya Nkombo bashyikirijwe ubwato bugiye kuborohereza ingendo zo mu mazi, nyuma y’uko kuri uyu wa gatatu bahawe ubwato bushya bwa Water Taxi, buzajya butwara abantu n’imizigo hagati y’ikirwa cya Nkombo n’ibice bya Rusizi.

Ubu bwato babushyikirijwe n’ikigo cya (RTDA), ku bufatanye n’Akarere ka Rusizi nk'impano bemerewe na nyakubahwa perezida wa repubulika y'u Rwanda ubu bwato buzajya bufasha abaturage bakora ingendo hagati ya Nkombo nutundi duce twa Rusizi,

Ubu bwato bureshya na metero 15 z'uburebure na metero 5 z'ubugari bukaba bwari bumaze amezi atatu bwubakwa kandi bwubakirwa mu Rwanda, bufite ubushobozi bwo gutwara hagati y’abantu 50 na 80, ndetse n’imizigo igera kuri Toni eshanu.




Mu rwego rwo kurinda umutekano w’abagenzi, Water Taxi yashyizwemo ibikoresho bitandukanye birimo amakoti arokora ubuzima (life jackets), camera, kizimyamoto n’ibindi bikoresho by’umutekano. ubu bwato buzafasha abaturage mu ngendo no mu bikorwa by’ubucuruzi bava ku Nkombo bazajya bifashisha ubu bwato mu ngendo zabo za buri munsi,abahinzi bazoroherezwa kugeza umusaruro wabo ku masoko, mu gihe abacuruzi bazabona uburyo bworoshye bwo gutwara ibicuruzwa n’imizigo.

Abanyeshuri ndetse n’abandi baturage bakenera kugenda bava cyangwa bajya ku nkombo n’ ibindi bice bya Rusizi na bo bazungukira muri iyi serivisi.



Abaturage batuye ku Kirwa cya Nkombo bashimiye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ku bw’ubu bwato bwagenewe kubafasha, bavuga ko buzagira uruhare mu koroshya ingendo zabo no guteza imbere ibikorwa byabo bya buri munsi.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi bwasabye abaturage kugira uruhare mu kubungabunga ubu bwato no kubukoresha neza.

abaturage bibukijwe ko Water Taxi ari ubwato bugenewe kubafasha, bityo ko kubufata neza no kububungabunga bizatuma bukomeza kubagirira akamaro kandi bukabafasha mu gihe kirekire.

Gutangira gukoresha ubu bwato bishyira ku rundi rwego ubwikorezi bwo mu mazi bukorerwa mu bice bya Nkombo na Rusizi, byitezwe ko buzafasha abaturage kugenda neza, gutwara umusaruro n’ibicuruzwa ndetse no kugera ku masoko n’izindi serivisi mu buryo bworoshye.