ku wa 6 Ugushyingo 2026 urubyiruko rwahuriye mu ishuri rikuru ry'imyuga n'ubumenyingiro rya Musanze(RP MUSANZE COLLEGE) mubiganiro byibanze ku kwimakaza amahoro, gukumira imvugo z’urwango no kurwanya imyitwarire idakwiye mu rubyiruko.

Iki kiganiro cyateguwe ku bufatanye na Minisiteri y'Ubumwe bw'abanyarwanda n'inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE) n'abafatanyabikorwa, cyahuje abanyeshuri, Intumwa z'Amahoro mu Ikoranabuhanga, abarangije Itorero Indangamirwa n'abahagarariye amatsinda y'Ubumwe n'Ubudaheranwa.



Abitabiriye baganiriye ku ngaruka z'imvugo z'urwango, amakuru y'ibinyoma n'ikoreshwa nabi ry'imbuga nkoranyambaga ku bumwe bw'Abanyarwanda n'imyitwarire y'urubyiruko.

Hibanzwe kandi ku nshingano z'urubyiruko mu gukumira ibyo bikorwa, guteza imbere indangagaciro z'umuco nyarwanda no gukoresha ikoranabuhanga mu buryo buboneye.


Iki kiganiro cyaranzwe n'ibiganiro, ikinamico no kungurana ibitekerezo, hagamijwe gushishikariza urubyiruko kugira uruhare rugaragara mu kubaka amahoro, ubumwe n'ubudaheranwa bw'Abanyarwanda.