Sports news and updates
Niyubahwe Gilbert · September 15, 2025
Irushanwa rya UEFA Champions League 2025/2026 riratangira ku wa Kabiri tariki ya 16 Nzeri 2025, rihuza amakipe 36 yabaye aya mbere mu bihugu byayo ku mugabane w’Uburayi, aho azahatana ashakamo abiri bazagera ku mukino wa nyuma uzabera i Budapest muri Hongiriya ku wa 30 Gicurasi 2026.
APR FC yegukanye umwanya wa gatatu muri CECAFA Kagame Cup 2025 nyuma yo gutsinda KMC FC yo muri Tanzania 1-0, igitego cyatsinzwe na Memel Raouf Dao ku munota wa 45, ku mupira yatangiwe na Yussif Dauda.
Mu myiteguro yo kwakira UCI Road World Championships 2025, u Rwanda by’umwihariko Umujyi wa Kigali rukomeje ibikorwa byo gutunganya no gutegura ahazabera iri siganwa rikomeye ku rwego rw’isi.
Abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda Amavubi bamaze kugera muri Afurika y’Epfo, aho bitegura gukina na Zimbabwe mu mukino w’umunsi wa 8 wo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi 2026. Ibi bibaye nyuma y’uko ku munsi wa 7 Amavubi atsinzwe na Nigeria 1-0, bituma Nigeria iyarusha amanota igahita ijya imbere yayo.
ku wa 1 Ukwakira 2025 saa 14:00 za Kigali kuri Kigali Pelé Stadium, mu gihe umukino wo kwishyura uzakinwa ku wa 5 Ukwakira 2025 mu Misiri. Aya masaha yatunguye benshi kuko imikino myinshi ikinwa nijoro, bamwe bakabifata nk’amayeri ya APR FC yo gukinira ku zuba ryinshi mu gihe Pyramids FC imenyereye imikino yo nijoro.
Umunya-Ghana Richmond Lamptey yatandukanye na APR FC, yerekeza mu cyiciro cya mbere muri Libya mu ikipe ya Ittihad Misurata. Lamptey yari aherutse kugaruka i Kigali avuye Dar es Salaam, aho yari kumwe na APR FC muri CECAFA Kagame Cup.
CAF yatangaje abasifuzi bazayobora CHAN 2025 izabera muri Kenya, Tanzania na Uganda. U Rwanda ruhagarariwe na Dieudonné Mutuyimana wenyine nk’umusifuzi wungirije.
Ubuyobozi bwa Rayon Sports bushimira abafana bose bagize uruhare muri iyi gahunda, bukanasaba abataratanga igiceri cy’ijana gukomeza kubigiramo uruhare, bakanatanga n’ubundi bufasha bwose bushoboka.
FC Barcelona yasinyishije Rooney Bardghji na Joan García, ikomeza kuganira na Luis Díaz na Marcus Rashford. Real Madrid yasinyishije Álvaro Correras ku masezerano akagera 2031.
Mayolas na Badji Mombo bahakanye ibyaha byo kunyereza amafaranga ya FIFA, aho amafaranga menshi atageze ku makipe y’abagore ndetse n’Ikigo cy’amahugurwa kitubakwa, maze FIFA ihagarika Congo by’agateganyo.
Ubushakashatsi bugaragaza ko guhuza imyitozo ngororamubiri n’imico y’umuntu bituma ayikunda kandi ikamugirira akamaro.
Rugaju Reagan, uzwi cyane nk’umusesenguzi w’umupira w’amaguru mu Rwanda, yamaze kwinjira ku mugaragaro mu mwuga w’ubutoza, aho yagizwe umutoza wungirije wa Gorilla FC nyuma yo kubona risanse C imwemerera gutoza mu cyiciro cya mbere. Azakorana n’umutoza mukuru Alain Kirasa.
Abakinnyi babiri b’Abanyarwanda, Ndayishimiye Barthazar na David Okoce, batoranyijwe mu bazaba bagize ikipe ya Bayern Munich y’Abatarengeje imyaka 19, nyuma yo gutsinda ijonjora. Bagiyeyo kwinjira mu irerero (Academy) rya Bayern Munich mu Budage, rifasha iyi kipe kuzamuramo abakinnyi bakiri bato. Ibi ni intambwe ikomeye ku iterambere ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, kuko bifungura amahirwe ku bakinnyi b’abato bafite impano, bikazamura ireme ry’amakipe y’abakiri bato ndetse bikarinda ejo hazaza h’umupira w’igihugu. Iyi gahunda iri mu masezerano y’imyaka itanu u Rwanda rwasinyanye na Bayern Munich mu 2023, azageza mu 2028, agamije kwamamaza ubukerarugendo no guteza imbere umupira w’amaguru w’u Rwanda.
FIFA yafunguye ibiro muri Trump Tower i New York, igamije gukomeza umubano n’Umukuru w’Igihugu wa Amerika, Donald Trump.
agenerwa amakipe yabonye itike yo guhagararira ibihugu byayo mu marushanwa Nyafurika. Amafaranga yo kwitegura yazamuwe ava kuri $50,000 agera kuri $100,000 kuri buri kipe. Ku Rwanda, amakipe azahagararira igihugu ni Rayon Sports mu CAF Confederation Cup na APR FC mu CAF Champions League, aho buri imwe izahabwa $100,000, angana n’asaga miliyari 1.5 Frw yo kubafasha kwitegura umwaka w’imikino 2025–2026. Iyi politiki ijyanye n’icyerekezo cya Dr Patrice Motsepe, uyobora CAF kuva mu 2021, cyo kuzamura umupira w’Afurika binyuze mu kongera ishoramari n’inkunga z’abaterankunga. Kwiyongera kw’ibihembo by’amafaranga byazamuye ireme n’ihangana ry’amarushanwa ategurwa na CAF ku mugabane wa Afurika.
Biramahire Abeddy, w’imyaka 26, yongereye amasezerano y’imyaka ibiri na Rayon Sports nyuma y’uko amasezerano y’amezi atandatu yari afitanye na yo yarangiye. Yaje muri Rayon Sports mu ntangiriro z’umwaka wa 2025 asimbura rutahizamu Fall Ngagne wari ufite imvune.
FIFA yagabanyije cyane igiciro cy’itike isanzwe ku mukino wa 1/2 wa Club World Cup uzahuza Chelsea na Fluminense, uteganyijwe ku wa Kabiri kuri MetLife Stadium i New Jersey. Igiciro cy’itike cyavuye kuri $473.90 kigera kuri $13.40, ni igabanuka rirenga 97%, mu rwego rwo gukurura abafana benshi.
APR FC yasinyishije umukinnyi ukiri muto, Nduwayo Alexis, ku masezerano y’imyaka ine akina nk’umukinnyi wa yo. Alexis avuye muri Gasogi United, aho azafatanya na Clement Niyigena, Aliou Suane na Yunnus Nshimiyimana mu ikipe ya APR FC. Yatanzweho 25 miliyoni Rwfr kandi azajya ahabwa umushahara wa 900,000 Rwfr. Nduwayo yiyongereye ku bakinnyi batanu b’abanyarwanda n’abandi banyamahanga batatu bamaze gusinyira APR FC. Biteganyijwe ko rutahizamu wa kane azagezwa vuba, nyuma y’aho ikipe izafunga isoko ry’iyi mpeshyi, yitegura shampiyona n’imikino mpuzamahanga.
Rutahizamu w’Umurundi, Nibibona Eddy w’imyaka 23, wakiniraga Rukunzo FC, yasinyiye Amagaju FC ku masezerano y’imyaka ibiri. Eddy yari umwe mu bakinnyi batsinze ibitego byinshi muri Shampiyona y’u Burundi 2024-25, aho yatsinze ibitego 20, akaba agiye gufasha Amagaju FC mu mwaka w’imikino 2025-2026.
Reza Parastesh, umugabo ukomoka mu Iran, ashinjwa gusambanya abakobwa benshi akoresheje isura ye isa na Lionel Messi, ndetse akoresha imyambaro n’ikarita ya nimero 10 y’ikipe ya FC Barcelona kugira ngo agire uwo yibutsa.
Join thousands of readers across Rwanda and the world