Urukiko rw’Akarere ka The Hague (The Hague District Court) rwahaye umunya Rwanda igifungo cya burundu Uyu mugabo, amazina ye akaba atatangajwe, yahamijwe kugira uruhare mu bitero byagabwe ku Batutsi mu bice bibiri by’u Rwanda. Urukiko rwavuze ko yagize uruhare mu gusahura no gutwika amazu ndetse no mu gitero cyagabwe ku Batutsi bari bahungiye muri stade.

Rwongeyeho ko uburemere bw’ibyaha yakoze n’imibabaro byateje abahohotewe n’imiryango yabo bituma igifungo cya burundu kiba igihano gikwiye.

Uyu mugabo yavuye mu Rwanda nyuma ya Jenoside, ajya gutura mu Buholandi, aho yaje gutabwa muri yombi.

Iperereza ry’uru rubanza ryamaze imyaka myinshi, aho abapolisi n’umucamanza babajije abantu barenga 30, benshi muri bo bakaba barabajijwe mu Rwanda. Abantu icyenda barokotse Jenoside cyangwa abahagarariye imiryango y’abayiguyemo bitabiriye uru rubanza.

Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 yahitanye abarenga 800,000 b’Abatutsi n’Abahutu batari bashyigikiye Jenoside.