Sign In Subscribe

Your trusted source for breaking news and in-depth analysis

⚡ Breaking
Language:
NEW

Impamvu y’inkubi y’umuyaga n’ubushyuhe bwinshi byagize uruhare mu rupfu rw’abantu mu nyanja muri Indonesia

Lazizi News · Category

Others

other news

55 Articles Updated daily
Top Story

Nyanza havumbuwe imbunda mu isambu y’umuturage

isingizwe benitha · May 28, 2025

Featured Stories

Filter:
Sort by:
Ese waruziko gutanga imbabazi bihindura ubuzima
Others

Ese waruziko gutanga imbabazi bihindura ubuzima

Gutanga imbabazi si intege nke, ahubwo ni imbaraga zituma umuntu abohoka agakura ku mutwaro w’agahinda n’umujinya. Ubushakashatsi n’ubuhamya byerekana ko imbabazi zigabanya stress, zigafasha ubuzima bwo mu mutwe n’ubw’umubiri. Mu Rwanda, nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, imbabazi n’ubwiyunge byagize uruhare rukomeye mu gusana umubano no kugarura amahoro. Nubwo zidahanagura ibikomere byose, imbabazi ni intambwe y’ingenzi iganisha ku gukira no kubaho mu mahoro.

isingizwe benitha·July 5, 2025
1 min
Itumanaho rinoze umusingi w’iterambere n’ubwumvikane
Others

Itumanaho rinoze umusingi w’iterambere n’ubwumvikane

Itumanaho rinoze ni inkingi y’ubwumvikane n’iterambere mu buzima bwa buri munsi. Rifasha abantu kumvikana neza mu muryango, mu kazi no mu mibanire rusange, bigatuma habaho icyizere, ubumwe n’imikoranire myiza. Kugira ngo ribe rinoze, bisaba kumva abandi, kuvuga neza, kubaha abandi no gutekereza mbere yo kuvuga. Nta bwumvikane bushoboka hatari itumanaho rinoze, kandi ni rwo rufunguzo rw’amahoro n’iterambere rirambye.

isingizwe benitha·July 3, 2025
2 min
Ese koko nkeneye umukunzi? Ubushakashatsi, ibihamya n’ibisobanuro bishingiye kuri Bibiliya
Others

Ese koko nkeneye umukunzi? Ubushakashatsi, ibihamya n’ibisobanuro bishingiye kuri Bibiliya

Urukundo rufatwa nk’inkingi y’ibyishimo by’abantu, kandi ubushakashatsi bugaragaza ko umubano w’urukundo ushobora guteza imbere ubuzima bw’umubiri n’ubw’umwuka. Inyigo zitandukanye, zirimo izakozwe na CDC na Harvard Study of Adult Development, zemeza ko imibanire myiza igira uruhare runini mu munezero n’umutekano w’umuntu kurusha ubutunzi cyangwa intsinzi mu kazi.

Esther Uwiduhaye·July 1, 2025
4 min
Ubuhamya: “namukuye mu rusengero, none niwe tugiye kubana akaramata"
Others

Ubuhamya: “namukuye mu rusengero, none niwe tugiye kubana akaramata"

Emmanuel, umusore w’imyaka 29 ukorera i Kigali, atanga ubuhamya bw’urukundo yahuriyeho n’Imana. Yahuye na Claudine mu rusengero mu mpera za 2022, akururwa n’imyitwarire ye, isengesho rye n’uburyo yicishaga bugufi. Ibiganiro byabo byatangiriye ku by’Imana, bigenda bihinduka urukundo rufite intego n’icyerekezo, rushingiye ku gusenga, kuganira no kubahana.

Esther Uwiduhaye·June 30, 2025
2 min
Iby’urukundo hagati y’umugabo n’umugore ngibi ibitangazwa n’abahanga
Others

Iby’urukundo hagati y’umugabo n’umugore ngibi ibitangazwa n’abahanga

Ku rubuga rwa Quora, abahanga basobanura ko urukundo rw’umugabo n’urw’umugore rugaragazwa mu buryo butandukanye. Umugabo akenshi agaragaza urukundo rwe binyuze mu kwihangana, ubugwaneza n’ibikorwa bito bifite igisobanuro gikomeye kuri we.

Esther Uwiduhaye·June 20, 2025
2 min
Ese kuri social media wahakura uwo muzabana akaramata?
Others

Ese kuri social media wahakura uwo muzabana akaramata?

nka Facebook, Instagram, WhatsApp na TikTok. Hari inkuru nziza z’abantu bahuye kuri social media bakubaka urukundo rukomeye, ariko hari n’izirimo uburiganya n’amarira bihishe inyuma y’amafoto meza n’amagambo aryoshye. Urukundo rushobora gutangira kuri social media, ariko ntirukomera keretse rwinjiye mu buzima nyabwo. Gukundana bisaba ukuri, kwizerana, kumenyana byimbitse no kubona uko umuntu yitwara mu buzima busanzwe, atari mu mafoto n’ama “filter.” Social media ni inzira yo guhura, si yo shingiro ry’urukundo nyarwo. Mu ncamake, social media si umwanzi w’urukundo, ariko ntigomba gusimbura ukuri, ubwubahane n’ibikorwa bifatika. Urukundo rw’ukuri rugaragarira mu bikorwa byo mu buzima busanzwe, si mu magambo n’amashusho yo kuri murandasi gusa.

Esther Uwiduhaye·June 1, 2025
2 min
Teddy Gacinya wayoboye AS Kigali WFC yitabye Imana
Others

Teddy Gacinya wayoboye AS Kigali WFC yitabye Imana

Umubyeyi Teddy GACINYA, wari umunyabigwi mu Rwanda, wabayoboye kipe y’abagore ya AS KIGALI kuva 2009 kugeza 2022 kandi akaba CEO w’ikigo cy’amashuri y’incuke n’abana CITY INFANTS, yitabye Imana ku wa Gatandatu tariki 31/05/2025 azize uburwayi. Yabaye kandi Umu Senateri ku wa 16/08/2011 asimbuye Aloysia INYUMBA wari Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango. Imana Imutuze aheza!

isingizwe benitha·May 31, 2025
1 min
Agakiriro ka Gisozi kongeye gufatwa n’inkongi y’umuriro
Others

Agakiriro ka Gisozi kongeye gufatwa n’inkongi y’umuriro

Kuri uyu wa 30 Gicurasi 2025, Agakiriro ka Gisozi mu Gasabo kafashwe n’inkongi y’umuriro, gahitamo igice cyo hepfo cy’ahakorwaga imirimo y’imbaho. Polisi irakomeza iperereza n’ibikorwa by’ubutabazi, kandi nta muntu urapfa.

isingizwe benitha·May 30, 2025
1 min
Nyanza havumbuwe imbunda mu isambu y’umuturage
Others

Nyanza havumbuwe imbunda mu isambu y’umuturage

Mu mudugudu wa Karambo B, mu murenge wa Rwabicuma, habonetse imbunda yari imaze igihe kinini idahingwamo mu isambu y’umukecuru w’imyaka 70. Birakekwa ko iyi mbunda yahasizwe n’abasirikare ba Habyarimana nyuma ya Jenoside yo 1994. Umuyobozi w’agateganyo wa Karere ka Nyanza, Patrick Kajyambere, yemeje ko abaturage babimenyesheje.

isingizwe benitha·May 28, 2025
1 min
Ese ibyo Steve Harvey avuga nibyo?Afurika ifite byose kugeza nubwo itakenera inkunga
Others

Ese ibyo Steve Harvey avuga nibyo?Afurika ifite byose kugeza nubwo itakenera inkunga

Umunyamerika Steve Harvey yavuze ko Afurika ifite umutungo kamere uhagije (peteroli, gaze, zahabu, ibiribwa n’amatungo) kandi itagomba gutumiza ibintu hanze. Yagaragaje ko umugabane ushobora kwigira no gutera imbere mu gihe cyizera ubushobozi bwawo kandi gikanguka ku bikomere by’ubusahuzi bw’ibihugu by’Iburengerazuba. Harvey yashishikarije urubyiruko gufata iya mbere mu gutekereza ku hazaza h’umugabane no kwizera ubushobozi bwawo.

isingizwe benitha·May 14, 2025
2 min
Urukundo n'cyemezo kiruta amarangamutima
Others

Urukundo n'cyemezo kiruta amarangamutima

Albatross asobanura ko urukundo nyakuri rutagomba gushingira ku marangamutima ahindagurika, ahubwo ruba ari icyemezo n’isezerano umuntu afata.

Esther Uwiduhaye·May 6, 2025
1 min
Impamvu dukenera abakunzi mu buzima bwacu?
Others

Impamvu dukenera abakunzi mu buzima bwacu?

Abantu bakeneye abakunzi kuko umutima w’umuntu ushaka kurushaho kumvwa, kwitabwaho no gukundwa, birenze amafaranga cyangwa inshuti zisanzwe. Umukunzi atuma umuntu yumva atari wenyine, akagira uwo abwira akamuri ku mutima, kandi akiyakira uko ari. Urukundo rutuma ubuzima buryoha, rukongera agaciro umuntu yiyumva, kandi rukaba isoko y’ihumure n’inkunga mu bihe bigoye. Umukunzi mwiza afasha gutekereza neza, kugaruka mu murongo no guhangana n’ibigeragezo by’ubuzima. Byongeye, urukundo rutuma umuntu yiyubaka, agaharanira kuba mwiza kurushaho, kandi rukamufasha kubaka icyerekezo cy’ejo hazaza. Nubwo umuntu ashobora kubaho adafite umukunzi, urukundo nyarwo rutuma ubuzima burushaho kugira ishingiro n’umunezero.

Esther Uwiduhaye·May 6, 2025
2 min
Ese Minisitiri yakundana n’umukobwa usanzwe?
Others

Ese Minisitiri yakundana n’umukobwa usanzwe?

Urukundo nyarwo ntirushingira ku rwego rw’imibereho, amashuri, ubukire cyangwa ubwamamare. Iyo umutima ukunze, ukunda umuntu uko ari, atari ibyo afite. Nubwo hari imyumvire ivuga ko abantu bakomeye bagomba gukundana n’abo ku rwego rumwe na bo, urukundo rushobora kuvukira hagati y’abantu baturuka mu byiciro bitandukanye by’ubuzima.

Esther Uwiduhaye·January 30, 2025
2 min
Umukwe n'umugeni bisanze mumaboko ya RIB ku munsi wo gusezerana
Others

Umukwe n'umugeni bisanze mumaboko ya RIB ku munsi wo gusezerana

Mu Karere ka Nyamasheke, umugabo w’imyaka 48 n’umugore w’imyaka 29 batawe muri yombi na RIB ku munsi bari bagiye gusaba no gukwa, nyuma y’uko umugore wa mbere w’uyu mugabo abimenyesheje inzego.

isingizwe benitha·June 10, 2024
3 min
Yatwitswe n'umugore we nyuma yo kumufata amuca inyuma
Others

Yatwitswe n'umugore we nyuma yo kumufata amuca inyuma

Muri Ghana, umugabo usanzwe ari umuganga yatwitswe na acide n’umugore we nyuma yo kumufata amuca inyuma. Uwo mugore yamumenye ko yagiye kureba ihabara rye, ahita amukurikira afata acide yari mu rugo ayimumenaho mu mugongo. Iyi acide yamwangije cyane inyama z’umugongo ku buryo gukira kwe bigoranye.

isingizwe benitha·June 10, 2024
1 min
1 2 3