David Stevenson, uhagarariye WFP muri RDC, yavuze ko buri munsi bakira ubutumwa bwinshi bw’abarwayi n’abari mu bikorwa byo kurwanya Ebola basaba ubufasha bw’ibiribwa. WFP ivuga ko yatangiye gahunda yo kugeza amafunguro ateguye ku bigo by’akato n’ahavurirwa abarwayi ba Ebola. Kuva iki cyorezo cyaduka muri Gicurasi 2026, Leta ya Congo ivuga ko abantu 896 bamaze kucyandura, mu gihe 232 bamaze guhitanwa na cyo. Kugeza ubu, nta muti cyangwa urukingo byemewe by’iyi Ebola yo mu bwoko bwa Bundibugyo biraboneka.
DRC: Inzara iri gutuma abarwayi ba Ebola batoroka ibitaro muri DRC
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Biribwa (WFP) ryatangaje ko ikibazo cy’inzara kiri mu mpamvu nyamukuru zituma abarwayi ba Ebola batoroka ibitaro, amavuriro n’ibigo by’akato muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Inzego z’ubuzima muri iki gihugu zivuga ko abantu barenga 150 bamaze gutoroka aho bavurirwaga kubera kubura amafunguro ahagije, harimo 11 batorotse ibitaro bya Bambu mu Ntara ya Ituri, ari na ho icyorezo cya Ebola yo mu bwoko bwa Bundibugyo cyibasiye cyane.
Esther Uwiduhaye
Join the Discussion
Related Articles
Utinya Ebola? Hano hari amakuru yagufasha gusobanukirwa no kuyirinda
Esther Uwiduhaye · June 8, 2026
Abana bahawe uruhare mu gutera ibiti by’imbuto ku mashuri
Esther Uwiduhaye · May 19, 2026
Indimi 5 zivugwa cyane ku Isi
isingizwe benitha · March 19, 2026
Sultan Kösen: Inkuru y’umuntu muremure kurusha abandi ku isi
isingizwe benitha · March 19, 2026
Agahinda gakabije ni kimwe mu bibazo isi ihanganye nabyo m'urubyiruko
Bayana Bliss · March 19, 2026
Abanya-Kigali bangana na 73% bavanga Ikinyarwanda n’izindi ndimi
Bayana Bliss · March 19, 2026