Imirimo yo kubaka Icyambu cya Rusizi iragana ku musozo aho imaze kugera ku kigero cya 97%, nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’ibikorwa remezo.
Iki cyambu kiri kubakwa ku Kiyaga cya Kivu giteganyijwe kuba igisubizo gikomeye mu guteza imbere ubukungu bw’igihugu, cyane cyane mu kongera ubuhahirane n’ubucuruzi bwambukiranya imipaka.
Icyambu cya Rusizi gifite ubushobozi bwo kwakira toni z’ibicuruzwa zigera kuri miliyoni 2.3 buri mwaka, kikaba gishobora no kwakira abagenzi bagera kuri miliyoni 2.7 ku mwaka.

Uretse uruhare ruzagira mu kuzamura ubukungu, iki cyambu cyagize n’uruhare mu gutanga imirimo, aho kuva cyatangira kubakwa kimaze guha akazi abantu barenga 200.
Minisiteri y’Ibikorwa Remezo ivuga ko iyi gahunda iri mu murongo wo guteza imbere ubwikorezi bwo mu mazi, bikazafasha u Rwanda kurushaho kwagura amasoko no kongera ubucuruzi n’ibihugu bihana imbibi binyuze mu Kiyaga cya Kivu.