Iki cyemezo kiri mu rwego rwo gutangira kuvugurura ikipe mbere y’umwaka mushya w’imikino. Amakuru aturuka hafi y’iyi kipe avuga ko hashobora no kuba impinduka mu batoza, nubwo ubuyobozi bwa Police FC butaratangaza icyo kibazo ku mugaragaro.Mu bakinnyi basoje amasezerano ariko bakomeje ibiganiro n’iyi kipe harimo Nsabimana Eric ndetse na Ishimwe Christian. Ubuyobozi bwa Police FC bukomeje gukora isesengura ku musaruro w’abandi bakinnyi barangije amasezerano kugira ngo hamenyekane abazongerwa n’abazatandukana n’iyi kipe.