Ku wa 17 Kamena 2026, Robin Le Normand yasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruherereye ku Gisozi, aho yasobanuriwe amateka yaranze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. We n’itsinda bari kumwe bashyize indabo aharuhukiye imibiri y’abazize Jenoside, banahafatira amafoto y’urwibutso. Uyu mukinnyi kandi yanasuye Stade Amahoro, atemberezwa mu bice bitandukanye by’iyi stade ivuguruye.Yatemberejwe mu bice bitandukanye

Yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi asobanurirwa amateka y’Igihugu

Yahafatiye amafoto y’urwibutso



Robin Le Normand yanasuye Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, aho yagiriye ibihe byiza ari kumwe n’ibinyabuzima bitandukanye by’umwihariko ingagi zo mu misozi. Yagaragaje ko yishimiye ubwiza bw’u Rwanda n’uburyo rwita ku bukerarugendo n’ikorwa ry’ibidukikije. Uru ruzinduko ruje mu gihe u Rwanda n’ikipe ya Atlético Madrid bifitanye amasezerano yo kurwamamaza azageza muri Kamena 2028 binyuze muri gahunda ya Visit Rwanda.