Uyu mufatanyabikorwa mushya aje nk'igisubizo kirambye ku bibazo by'amikoro bikunze gukoma mu nkokora iyi kipe ikunzwe na benshi mu Rwanda. Murenzi Abdallah yashimangiye ko kuba BK ari ikigo kinini cy’imari mu gihugu, bigiye gushyira akadomo ku bibazo by’ingengo y’imari n’imishahara y’abakinnyi n’abakozi itabonekera igihe. BK ije kwiyongera kuri Jayrutty Investment na yo bafitanye amasezerano y’imyaka itanu, ndetse mu minsi iri imbere amakipe yombi azerekana imyambaro mishya izaba iriho ibirango by’aba bafatanyabikorwa bombi.Muri gahunda z’umwaka utaha w’imikino biteganyijwe ko uzatangira ku wa 4 Nzeri 2026, Rayon Sports irajwe ishinga no kwagura amarembo aho hari andi makompanyi agiye kuyitera inkunga irenga 30% cyangwa 40% ku ngengo y’imari yose. Muri abo bafatanyabikorwa bashya, harimo n’abazagira uruhare mu kugura imodoka nshya y’ikipe; ikintu kije cyitezweho kugabanya amamiliyoni agera kuri 50 Frw Murera yatangaga ku mwaka mu bijyanye n’ingendo