Mu bakinnyi bitezweho kwandika amateka harimo Lionel Messi, Cristiano Ronaldo na Kylian Mbappé. Messi ufite ibitego 13 mu Gikombe cy’Isi na Mbappé ufite 12, bombi bafite amahirwe yo kwegera cyangwa gukuraho agahigo ka Miroslav Klose ufite ibitego 16. Messi kandi ashobora kuba umukinnyi utsinze imikino myinshi ndetse akanatanga imipira myinshi yavuyemo ibitego mu mateka y’iri rushanwa. Ku rundi ruhande, Ronaldo, Messi na Guillermo Ochoa bashobora kuba abakinnyi ba mbere bakinnye Igikombe cy’Isi inshuro esheshatu.

Messi na Ronaldo bashobora kwandika amateka mashyaHari n’andi mateka ashobora kwandikwa muri iri rushanwa, harimo kuba ku nshuro ya mbere rizagaragaramo abakinnyi umunani bafite imyaka 40 kuzamura. Umukino wo gufungura uzahuza Mexique na Afurika y’Epfo kuri Estadio Azteca, ikibuga kigiye kuba icya mbere ku Isi cyakiriye imikino y’Igikombe cy’Isi mu myaka itatu itandukanye, nyuma ya 1970 na 1986. Ibi byose bituma Igikombe cy’Isi cya 2026 gitegerejwa nk’irushanwa rishobora gusiga amateka mashya atazibagirana mu mupira w’amaguru.