Nubwo uyu mukinnyi yaje kwemererwa gukomeza urugendo rwe nyuma y’amasaha menshi abazwa, umwe mu bakozi b’ikipe ya Iraq ushinzwe gufotora ibikorwa byayo, Talal Salah, ntiyemerewe kwinjira muri Amerika. Uyu mufotozi nawe yamaze amasaha arenga 10 akorerwa igenzura ririmo no gusakwa telefoni ye mbere y’uko afatirwa icyemezo cyo gusubizwa aho yari avuye. Abayobozi ba Amerika bavuze ko igenzura nk’iri rikorwa ku bantu bamwe na bamwe hagamijwe kwemeza amakuru yabo no gusuzuma niba bemerewe kwinjira mu gihugu.
Ibi bibaye mu gihe Iraq iri mu myiteguro ya nyuma y’Igikombe cy’Isi cya 2026, izaba yitabiriye bwa mbere nyuma y’imyaka 40. Aymen Hussein afatwa nk’umwe mu bakinnyi b’ingenzi b’iyi kipe kuko ari we watsinze igitego cyafashije Iraq kubona itike y’iri rushanwa. Muri iri Gikombe cy’Isi, Iraq iri mu Itsinda I hamwe n’u Bufaransa, Senegal na Norway, mbere yo gutangira irushanwa ikazabanza gukina umukino wa gicuti na Venezuela.
Umukinnyi wa Iraq yafungiwe amasaha arindwi ku kibuga cy’indege cya Chicago mbere y’Igikombe cy’Isi
Rutahizamu w’Ikipe y’Igihugu ya Iraq, Aymen Hussein, yafungiwe amasaha agera kuri arindwi ku kibuga cy’indege cya O'Hare International Airport i Chicago muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nyuma yo kugerayo ari kumwe na bagenzi be bitegura kwitabira Igikombe cy’Isi cya 2026. Amakuru yatangajwe na Reuters avuga ko Hussein yahise atandukanywa n’abandi bakinnyi, akorerwa igenzura ryimbitse ndetse telefoni ye igasakwa n’inzego zishinzwe umutekano ku mipaka mbere yo kwemererwa kwinjira muri icyo gihugu.
Esther Uwiduhaye
Join the Discussion
Related Articles
Reyon Sport yageze kumucyino wa nyuma wa CECAFA Kagame Cup
Esther Uwiduhaye · August 5, 2026
Myugariro wa Atlético Madrid, Robin Le Normand, ari mu Rwanda
Esther Uwiduhaye · June 19, 2026
Rayon Sports yabonye umufatanyabikorwa mushya
Esther Uwiduhaye · June 19, 2026
Igikombe cy’Isi 2026 cyatangiranye ibirori bidasanzwe n’amakarita atatu atukura
Esther Uwiduhaye · June 12, 2026
Amateka mashya ashobora kwandikwa n'ibihangange by'umupira w'amaguru
Esther Uwiduhaye · June 11, 2026
Real Madrid yiteguye gukora amateka igura umukinnyi ku giciro kitari cyarigeze gitangwa
Esther Uwiduhaye · June 9, 2026