Nubwo Petro de Luanda yatangiye umukino neza iyobora ku manota 20-0, RSSB Tigers ntiyacitse intege. Yakomeje guhatana kugeza igarutse mu mukino, irawigaranzura maze yegukana intsinzi y'amateka. Perezida Paul Kagame wari witabiriye uyu mukino yashimye abakinnyi nyuma yo guhesha ishema igihugu, mu gihe abafana bari buzuye BK Arena bishimiye cyane iki gikombe cyageze mu Rwanda ku nshuro ya mbere.

Nyuma y'uyu mukino, abayobozi batandukanye bagaragaje ibyishimo byabo ku mbuga nkoranyambaga. Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, yavuze ko RSSB Tigers yanditse amateka akomeye, ashimangira ko u Rwanda rwabonye igikombe cya BAL, icy'umukinnyi mwiza w'irushanwa ndetse n'icy'umutoza mwiza w'umwaka. Abandi bayobozi barimo Regis Rugemanshuro, Rwego Ngarambe, Juliana Kangeli Muganza na Dr. Sabin Nsanzimana na bo bashimiye iyi kipe ku rugendo rwiza no guhesha ishema Abanyarwanda bose.