Ku wa Gatandatu tariki ya 30 Gicurasi 2026, amakipe ya Arsenal na PSG azacakirana ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League uzabera kuri Sitade ya Puskás Aréna i Budapest muri Hungary. Ni umukino utegerejwe cyane n’abakunzi b’umupira w’amaguru ku isi yose, kuko aya makipe yombi ari mu bihe byiza cyane muri uyu mwaka.
Arsenal yageze kuri uyu mukino wa nyuma nyuma y’imyaka 20, aho iheruka kuwugeraho mu 2006. Nyuma yo kwegukana Premier League, ikipe itoza na Mikel Arteta irashaka no gutwara Champions League bwa mbere mu mateka yayo. Ku rundi ruhande, PSG nayo iri mu bihe byiza nyuma yo gukuramo Bayern Munich ku giteranyo cy’ibitego 6-5. Iyi kipe ifite abakinnyi bafite ubuhanga n’uburambe, ari na byo bituma benshi bayiha amahirwe yo kongera kwegukana iki gikombe.
Uyu mukino uzaba ari intambara ikomeye hagati ya Arsenal ishaka gukora amateka mashya na PSG ishaka gukomeza kwigaragaza nk’igihangange cy’u Burayi.