Umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu y’Ubwongereza, Thomas Tuchel, yafashe imyanzuro ikaze kandi ikomeye, isize ingaruka ku bakinnyi bafite amazina akomeye mu gihugu, ashyira hanze urutonde rw’abakinnyi 26 bazakina imikino y’Igikombe cy’Isi iteganyijwe muri iyi mpeshyi muri Amerika y’Amajyaruguru.
Mu batahamagawe batunguranye cyane, haza ku isonga Cole Palmer (Chelsea) na Phil Foden (Manchester City), bazize kugira umwaka w’imikino utari mwiza mu makipe yabo, hamwe na myugariro Trent Alexander-Arnold (Real Madrid). Undi wasizwe inyuma ni Harry Maguire, watangaje ko “ababaye cyane” nyuma yo kumenyeshwa uyu mwanzuro.Ku nshuro ya mbere kuva mu 1986, nta mukinnyi n’umwe wa Liverpool uri mu ikipe y’Ubwongereza.