Nubwo ibiganiro byasubitswe, amasezerano yari yasinywe ku wa Gatatu hagati ya Perezida Donald Trump wa Amerika na Perezida Masoud Pezeshkian wa Iran akomeje gushyirwa mu bikorwa. Ingabo za Amerika zatangiye kuva mu bice zari zaragose hafi y’ibyambu bya Iran, mu gihe Iran nayo yongeye kwemera urujya n’uruza rw’amato y’ubucuruzi anyura mu nzira ya Hormuz. Gusa ku rundi ruhande, Israel yakomeje ibikorwa bya gisirikare muri Liban ivuga ko igamije kurwanya abarwanyi ba Hezbollah. Iran ivuga ko niba ibyo bitero bidahagaritswe, bishobora kugira ingaruka ku iyubahirizwa ry’amasezerano yo guhagarika imirwano.
Ibiganiro bya Iran na Amerika byasubitswe ku munota wa nyuma
Ibiganiro by’ubuhuza byari guhuza Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Iran, byagombaga kubera mu Busuwisi ku wa Gatanu tariki ya 19 Kamena 2026, byasubitswe ku munota wa nyuma. Ibyo biganiro byari bigamije gusuzuma ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano yo guhagarika imirwano hagati y’ibihugu byombi. Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Busuwisi ntiyatangaje impamvu nyamukuru yatumye ibyo biganiro bisubikwa. White House yari yatangaje ko Visi Perezida wa Amerika, JD Vance, n’itsinda yari ayoboye batagurutse i Washington berekeza i Geneva nk’uko byari biteganyijwe.
Esther Uwiduhaye
Join the Discussion
Related Articles
Uruhare rw'urubyiruko mu kurwanya no kwirinda imvugo zihembera urwango n'amacakubiri.
Nshizirungu Christian · November 7, 2026
Imyanzuro y'inama y'abaminisitiri yo ku wa 26 ukwakira 2026
Nshizirungu Christian · October 26, 2026
U Rwanda n’u Bubiligi basubukuye umubano wabo wa dipolomasi
Nshizirungu Christian · September 22, 2026
IMYANZURO Y'INAMA Y'ABAMINISTIRI
Nshizirungu Christian · September 18, 2026
RUSIZI:ABATUYE KU NKOMBO BAKIRIYE IMPANO Y'UMUKURU W'IGIHUGU
Nshizirungu Christian · September 16, 2026
Hamenwe inzoga zitujuje ubuziranenge
Esther Uwiduhaye · August 12, 2026