Umuhanzikazi Fifi Raya yatangaje ko yemeye ubusabe bw'umukunzi we bwo kurushinga nyuma yo kumwambika impeta y'ubufiyanse (engagement ring).
Yabitangaje abinyujije ku rubuga rwa Instagram, aho yasangije abakunzi be amafoto agaragaza uwo mwanya wihariye, ayaherekeza ubutumwa bugira buti: “I said yes to my forever man.” Bivuze ko yemeye ubusabe bw'umukunzi we bwo kuzabana na we nk'umugore n'umugabo.
Iyi nkuru yakiriwe n'ibyishimo n'abakunzi be ndetse n'abandi banyamuziki, bamwifuriza ishya n'ihirwe mu rugendo rushya rwo kwitegura kubaka urugo.
Fifi Raya yamenyekanye mu ndirimbo zirimo "Mon Bebe", "Kule", "Cyane" na "Wasara". Mu rugendo rwe rwa muzika yagiye akorana n'abahanzi batandukanye barimo Bulldogg, B-Threy, na Yassin Indistizo, ibintu byamufashije gukomeza kwagura izina rye mu muziki nyarwanda.
Kugeza ubu, ntaratangaza itariki y'ubukwe, ariko ubutumwa bwe bwashimangiye ko yamaze kwemera ubusabe bwo kurushinga, bityo we n'umukunzi we bakaba batangiye urugendo ruganisha ku gushyingiranwa.