Israel yavuze ko yishe umwe mu bayobozi bakuru ba Hamas.

Igisirikare cya Israel cyatangaje ko cyishe Izz al-Din al-Haddad, umwe mu bayobozi bakuru b’umutwe wa Hamas, mu gitero cyagabwe mu Mujyi wa Gaza. Hamas na yo yemeje urupfu rwe, mu gihe abaturage bavuga ko icyo gitero cyahitanye abandi bantu benshi ndetse kigakomeretsa abandi.


Ku wa Gatanu, Israel yagabye igitero cyo mu kirere mu Mujyi wa Gaza, ivuga ko cyari kigamije Izz al-Din al-Haddad wari umwe mu bayobozi bakomeye b’igisirikare cya Hamas.

Igisirikare cya Israel cyavuze ko al-Haddad yari umwe mu bateguye ibitero bya Hamas byo ku wa 7 Ukwakira 2023, ndetse ko yari umwe mu bantu bakomeye bayoboraga ibikorwa bya Hamas muri Gaza.

Hamas yemeje ko uwo muyobozi yapfuye, imushimira uruhare yagize mu rugamba rw’Abanyapalestine. Amakuru ava i Gaza avuga ko icyo gitero cyahitanye abantu barindwi abandi barenga 50 bagakomereka.

Ibi bibaye mu gihe hari agahenge kari karashyizweho hagati ya Israel na Hamas, nubwo impande zombi zikomeje gushinjanya kutubahiriza ibyo zumvikanyeho.

Nyuma y’urupfu rwa Izz al-Din al-Haddad, Israel yavuze ko isigaje abayobozi bake cyane mu buyobozi bwa gisirikare bwa Hamas. Amakuru ava muri Israel avuga ko mu bari bagize inama nkuru ya gisirikare ya Hamas mbere y’ibitero byo ku wa 7 Ukwakira 2023, hasigaye babiri gusa ari bo Mohammed Owda na Imad Aqel.

Nubwo Israel ivuga ko iri hafi gusenya ubuyobozi bwa Hamas, abasesenguzi bagaragaza ko uwo mutwe ugifite abarwanyi benshi n’uburyo bwihuse bwo gusimbuza abayobozi bapfuye. Bavuga ko Hamas ifite amategeko atuma buri muyobozi agira abasimbura benshi, bityo ibikorwa byayo bigakomeza n’iyo hari abayobozi bishwe.

Izz al-Din al-Haddad wari uzwi nka “Ghost” yinjiye muri Hamas mu 1987, aza kuzamuka mu nzego kugeza ayoboye Brigade ya Gaza City. Yagize uruhare rukomeye mu bitero bya Hamas byo ku wa 7 Ukwakira 2023, ndetse yari umwe mu bayobozi bakomeye b’igisirikare cya Hamas mbere yo kwicwa n’igitero cya Israel.