Mu gihe abana benshi bo mu bice by’icyaro bagifite imbogamizi zibabuza gutekereza kure ku hazaza habo,kuncuro yambere imurika ryiswe “BECOMING” ryaje rigaragaza ko inzozi zabo zishoboka.
Iri murika ryifashisha amafoto mpamo, amashusho n’amajwi, rigamije kugaragaza no kuzamura inzozi z’abana, ribereka ko ejo hazaza hashobora kugerwaho binyuze mu kwiyizera no gushyiramo imbaraga.

ryateguwe binyuze mu mushinga Dream Portrait Africa, washinzwe na Angelo Bertrand Kwizera, umufotozi w’umunyarwanda ufite ubuhanga mu gufata no gutunganya amafoto ndetse no kuvuga inkuru binyuze mu mashusho.
Iri murika ryabereye mumujyi wa Kigali ariko ibikorwa byo kuganira n'abana no kubafata amafoto byabereye mu Karere ka Burera, nk'igice cy'icyaro. mbere yo gufata amafoto, Angelo yabanje kwegera aba bana, bagirana ibiganiro byimbitse bigamije kumenya inzozi zabo n’ibyo bifuza kuzageraho mu buzima.
Mu byo aba bana bagaragaje, harimo abifuza kuzaba abaganga, abadoda imyambaro, abatwara indege abakinnyi b'umupira w'amaguru n’indi myuga itandukanye. Nyuma yo kumenya izo nzozi, Angelo yashatse ibikoresho bijyanye na zo, abishyira hafi y’abo bana kugira ngo babashe kurushaho kwiyumvamo inzozi batekereza no kwiyizera.


Nk’uko abisobanura, kubegereza ibyo bikoresho bituma abana batangira kubona inzozi zabo nk’ibintu bishoboka, bikabafasha no kugaragaza neza uko batekereza ubuzima bwabo bw’ejo hazaza. iri murika ryiswe BECOMING nubwo ryerekaniwemo amafoto na film mbarankuru, ryagaragaje ko ari uburyo bwiza bwo gufungura ibitekerezo by’abana, kubatera imbaraga no kubashishikariza gukomeza kurota, bazi neza ko bashobora kugera ku byo bifuza, kabone n’ubwo baturuka mu bice by’icyaro.
Ni imurikabikorwa ryatanze ubutumwa bukomeye ko buri mwana afite inzozi zikwiye kwitabwaho, kandi ko gufashwa kuzizera bishobora guhindura ubuzima bwe n’ejo hazaza he.