Iyi nkongi yibasiye ishuri rya Utumishi Girls School mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane, aho abanyeshuri bari baryamye mu macumbi yabo. Amakuru yatangajwe na Polisi ya Kenya hamwe na Croix-Rouge avuga ko umuriro wadutse mu buryo butunguranye, ibikorwa byo gutabara no gushakisha ababa bakiri mu kaga bikaba byahise bitangira.

Abantu bari beshi bagiye gushaka amakuru y’ababo biga muri ririya shuri
Umuyobozi muri Polisi ya Kenya, Masoud Mwinyi, yavuze ko ari ibyago bikomeye byateye agahinda igihugu cyose. Yagize ati: “Ni ibintu bibabaje cyane kandi biteye agahinda.” Yongeyeho ko kugeza ubu icyateye iyo nkongi kitaramenyekana, ariko ko iperereza rikomeje.
Abatabazi ba Croix-Rouge ya Kenya n’inzego z’umutekano bakomeje ibikorwa byo gutabara, mu gihe hanze y’ishuri hari huzuye ababyeyi n’abaturage baje gushaka amakuru y’abana babo. Polisi yabujije abantu benshi kwinjira mu kigo kugira ngo ibikorwa by’iperereza n’ubutabazi bikorwe neza.
Inkongi z’umuriro zikomeje kuba ikibazo gikomeye mu mashuri acumbikira abanyeshuri muri Kenya, aho ubuyobozi bukunze kunengwa ku bijyanye n’umutekano n’ubwirinzi budahagije. Abayobozi muri Kenya batangaje ko bari gukorana n’inzego zitandukanye kugira ngo abafashwe n’iyi mpanuka bahumurizwe ndetse hanakorwe iperereza ryimbitse.